Shifra Hozambe abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga

Shifra Hozambe abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga

Umukobwa witwa Maria Mutoni wamamaye cyane nka Shifra mu ndirimbo Hoozambe ya Mudra D Viral yafatanyije na D Star, yahishuye ko abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, avuga ko kwamamara kwe ntacyo byigeze bihindura mu buzima bwe.

Yagize ati: “Kwamamara kwanjye ntacyo byahinduye mu buzima bwanjye ahubwo mbangamiwe no kuba naramamaye nta mafaranga ngira, ahantu ngeze hose nsanga banzi, guhaha mu masoko asanzwe n’ikibazo, no gutega imodoka bisanzwe, byose bigendana no kumpenda.”

Shifra avuga ko iyo yigendeye nk’ibisanzwe hari igihe abantu bamwirundaho hakaba igihe anakererewe aho yari agiye.

Hashize amezi agera kuri atanu Shifra abaye ikimenyabose abikesha kugaragara akora amashusho n’umusore babyina indirimbo yitwa Hozambe, agasakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00