Amakuru mashya
Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF

Shifra Hozambe abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga

Shifra Hozambe abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga

Umukobwa witwa Maria Mutoni wamamaye cyane nka Shifra mu ndirimbo Hoozambe ya Mudra D Viral yafatanyije na D Star, yahishuye ko abangamiwe no kwamamara adafite amafaranga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zo muri Uganda, avuga ko kwamamara kwe ntacyo byigeze bihindura mu buzima bwe.

Yagize ati: “Kwamamara kwanjye ntacyo byahinduye mu buzima bwanjye ahubwo mbangamiwe no kuba naramamaye nta mafaranga ngira, ahantu ngeze hose nsanga banzi, guhaha mu masoko asanzwe n’ikibazo, no gutega imodoka bisanzwe, byose bigendana no kumpenda.”

Shifra avuga ko iyo yigendeye nk’ibisanzwe hari igihe abantu bamwirundaho hakaba igihe anakererewe aho yari agiye.

Hashize amezi agera kuri atanu Shifra abaye ikimenyabose abikesha kugaragara akora amashusho n’umusore babyina indirimbo yitwa Hozambe, agasakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 18
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 23
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 23
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 24
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1