Shelley Duvall yitabye Imana ku myaka 75

Shelley Duvall yitabye Imana ku myaka 75

Umukinnyi wa filime w’umunyamerika Shelley Duvall yitabye Imana ku myaka 75 aguye mu rugo.

Amakuru yemeza ko yitabye Imana yatangajwe n’umugabo we Dan Gilroy mu rukerera rwo ku itariki 12 Nyakanga 2024, wemeje ko yitabye Imana aguye mu rugo aho yaryamye agasinzira.

Nubwo amakuru y’icyamwishe atatangajwe n’abaganga Dan Gilroy avuga ko yitabye Imana nyuma y’ububabare bukomeye amaze igihe anyuramo kubera uburwayi bwa Diabetes, akavuga ko ataguye kwa muganga ahubwo yapfiriye mu rugo iwe i Blanco, muri Texas.

Ati: “Yego ni byo inshuti yanjye magara, umuntu mwiza wo gusangira ubuzima bw’iyi Si nari mfite yigendeye, nyuma y’uburibwe bukomeye araruhutse, ruhukira mu mahoro mukundwa Shelley.”

Duvall yatangiye gukina filime mu 1970 mu bitaramo by’urwenya byitwaga Brewster McCloud hamwe na Dark comedy. Yatsindiye ibihembo byinshi harimo icy’umukinnyi witwaye neza mu iserukiramuco rya Cannes kubera uruhare yagize mu ikinamico yitwa 3 women.

Nyuma y’imyaka itatu, yakinnye nka Olive Oyl ahanganye na Robin Williams muri filime yitwa Popeye ya Robert Altman.

Duvall yaje kuva muri Hollywood gato ajya kwiyitaho kuko yari yatangiye kumera nabi, aho amaze imyaka 20 atagaragara muri filime za Hollywood, aza kugaruka mu 2023 aho yagaragaye muri filime yitwa The Forest Hill.

Uretse The Forest Hill yanamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye yateguraga n’ibyo yitabiraga. anakina muri filime zitandukanye zirimo The Shining, Annie Hall, Nashville n’izindi.

Mu mwaka 1970, Shelley Duvall yashyingiranywe na Bernard Sampson baza gutandukana bitewe n’uko umwuga wo gukina filime kwa Shelley Duvall byagiye bikura, aho nyuma yaje kubana na Dan Gilroy akaba kuri ubu yitabye Imana ari nawe bakibana, ari nawe watangaje inkuru y’urupfu rwa Shelley Duvall, akaba yitabye Imana nta mwana yigeze abyara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14