Sheebah ashobora guhagarika gukora umuziki agakora ubucuruzi

Sheebah ashobora guhagarika gukora umuziki agakora ubucuruzi

Umuhanzi w’Umugande Sheebah Karungi yatangaje ko mu bihe bya vuba azafata ikiruhuko mu muziki akita ku bijyanye n’ubucuruzi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera muri Uganda tariki 17 Nzeri 2024, ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe cyaho abona umuziki we mu bihe biri imbere.

Mu gusubiza Sheebah yavuze ko umuziki ateganya kuwukora mu buryo butandukanye n’uko asanzwe awukora kuko azawufatamo ikiruhuko.

Yagize ati: “Kuvuga aho nywubona ahazaza biragoye kuko nteganya guhindura uburyo nsanzwe nywukoramo, nyuma y’igitaramo ndimo guteganya mu kwezi gutaha nzafata ikiruko mu bijyanye n’umuziki.”

Akomeza agira ati: “Muri icyo kiruhuko nzafata, bizamfasha gukurikirana ubucuruzi bwanjye bujyanye n’impapuro z’isuku zikoreshwa n’abakobwa cyangwa abagore mu bihe byabo by’ukwezi (Holic Pads), hanyuma umuziki wo nzakomeza kuwukora mu bundi buryo, kuko mfite Karma music Label izajya izamura ikanafasha abahanzi bakiri bato.”

Uyu muhanzikazi yemera ko mu muziki wa Uganda harimo abakobwa n’abagore bashoboye, bityo ko igihe azaba yarafashe ikiruhuko yizera ko nta rungu abakunzi b’umuziki bazagira.

Ati: “Ndabizi neza ko abakunzi b’umuziki  batazicwa n’irungu, kuko hari abahanzikazi beza nanjye nemera, barimo Lilian Mbabazi, Lydia Jazmine, Fille, Winnie Nwagi n’abandi n’ukuri bose ni abahanga kandi nkunda uko babikora.”

Bimaze igihe bivugwa ko uyu muhanzikazi yaba atwite, abenshi mu babikurikiranira hafi bakaba batangiye gukeka ko yaba yifuza kuzafata ikiruhuko kugira ngo azabashe kubyara no kwita ku mwana we, ndetse no kumuha umwanya uhagije.

Biteganyijwe ko Sheebah Karungi azataramira abakunzi b’ibihangano bye tariki 4 Ukwakira 2024, mu gitaramo (Neyanziza Live concert) kigamije gushimira  kizabera ku kibuga cya  Lugogo Cricket Oval, nyuma y’icyo gitaramo akaba aribwo azafata icyo yise ikiruhuko mu muziki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14