Sheeba Karungi yakorewe ibirori byo kwitegura umwana

Sheeba Karungi yakorewe ibirori byo kwitegura umwana

Umuhanzi urimo kwitegura kwibaruka imfura ye Sheebah Karungi yateguriwe ibirori byo kwitegura umwana bizwi nka Baby shower mu gihe abura igihe gito ngo abyare.

Ni ibirori umuntu asanzwe akorerwa n’inshuti n’abavandimwe be ba hafi nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko bishimiye intambwe y’ububyeyi agiye gutera, bakaza bitwaje ibikoresho bikenerwa by’umwana, iby’isuku, ibyo kwambara n’ibindi.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ry’itariki 10 Ukwakira 2024, aho yatunguwe n’inshuti ze zikamukorera ibyo birori, nawe akabisangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram.

Bibaye nyuma y’uko Sheebah aherutse gutangaza ku mugaragaro ko agiye kwibaruka, mu gitaramo yise Neyanziza, aho yanditse ashimira Imana ko yamuhaye umwana, abicishije mu ndirimbo yagize ati : “ Mungu taata neyanziza” bivuze ngo Mana Data ndashimye.

Sheebah Karungi yakunze gutangaza mu biganiro bye bitandukanye ko yifuza kuzabyara ariko atifuza kubana n’umugabo kuko yumva bitamurimo.

Ibi birori bibaye nyuma y’uko umukinnyi wa filime muri Uganda Ethan Kavuma aciye amarenga y’uko yaba ari we se w’umwana Sheebah Karungi atwite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14