Seyi Vibez yahagaritse amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya imiziki yabarizwagamo

Seyi Vibez yahagaritse amasezerano yari afitanye n’inzu itunganya imiziki yabarizwagamo

Umuhanzi wo muri Nigeria Seyi Vibez, yatangaje ko yatandukanye n’inzu itunganya imiziki ya Boss Dapper yabarizwagamo.

Yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashyizeho ifoto ye maze akayiherekeresha amagambo make ariko asobanuye byinshi.

Seyi yagize ati: “Umuhanzi wigenga”

Iby’uko amasezerano y’uyu muhanzi n’inzu ya Boss Dapper label yabarizwagamo yaba yasheshwe, byanashimangiwe n’uko ku mpande zombi habayeho guhagarika gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga (Unfollow).

Seyi Vibez avuye muri iyo label nyuma yo kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abanyanjeriya benshi batuye i Toronto muri Canada, kubera guhagarika igitaramo yari afiteyo nta nteguza.

Imikoranire ya Seyi Vibez na Dapper Music Lebel yatangiye kuva mu 2022, aho muri uwo mwaka ndetse n’uwakurikiyeho Seyi Vibez yatsindiye ibihembo bitandukanye byanatumye uyu muhanzi yamamara muri Nigeria no hanze yaho.

Nubwo bimeze bityo ariko impande zombi ntiziratangaza impamvu y’itandukana ryabo.

Seyi Vibez azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Santorini, Man of the year, Karma, Professor n’izindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14