Seribiya: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko batatu barakomereka

Seribiya: Abadepite barwaniye mu Nteko Ishinga Amategeko batatu barakomereka

Abadepite batatu bakomerekeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Serbiya umwe muri bo arakomereka bikabije nyuma y’akavuyo katumye abari mu nteko barwana baterana ibyuka biryana mu maso, amagi, ibiturika ndetse n’amacupa.

Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ejo ku wa Kabiri byari biteganyijwe ko Abadepite batora itegeko ryongera ingengo y’imari ishyirwa mu mashuri ya za kaminuza ariko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko umubare munini w’abari ku butegetsi uteganya kwemeza ibindi byinshi.

Bavuze ko ibyo bitemewe kuko Abadepite bagomba kubanza kwemeza ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe, Minisitiri Milos Vucevic n’abagize Guverinoma ye.

Iyo myivumbagatanyo yadutse nyuma y’isaha Inteko itangiye, bituma Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuza amafirimbi bafata ibyapa  byanditseho ko ubutegetsi bugomba kuvaho, ndetse hanze y’Inteko Ishinga Amategeko hari amagana y’abantu babashyigikiye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Abadepite baterana ingumi, batera ibyuka biryana mu maso, amagi ndetse n’amacupa y’amazi.

Nyuma y’iyo mirwano abayobozi bavuze ko abantu batatu bakomerekeye muri izo mvururu, barimo; Jasmina Obradovic wajyanywe mu bitaro yakomeretse bikabije.

Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko, Ana Brnabic, yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuba ‘agatsiko k’iterabwoba’, ndetse Minisitiri w’Ingabo, Bratislav Gasic, yavuze ko abihishe inyuma y’izo mvururu ari agasuzuguro kuri Seribiya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14