Senegal: Imyigaragambyo yahinduye isura

Senegal: Imyigaragambyo yahinduye isura

Imyigaragambyo irushijeho gukaza umurego muri Senegal aho abantu batangiye kuhasiga ubuzima.

Ku wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare, umusore w’imyaka 23 yapfuye arashwe nyuma yuko undi yapfuye ku wa Gatanu, ubwo bari mu myigaragambyo yamagana icyemezo cyafashwe na Guverinoma cyo kudindiza amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Uyu musore yapfuye arasiwe mu mirwano yabereye mu Murwa Mukuru Dakar, nk’uko bene wabo babiri babitangarije AFP, mu gihe umunyeshuri w’imyaka 22 yapfuye ku wa Gatanu.

France 24 yatangaje ko izi mvururu kandi bivugwa ko zatumye abanyamakuru bagera kuri batanu bibasirwa bikomeye na Polisi i Dakar.

Uburakari bw’abaturage bwaje nyuma  yuko Perezida Macky Sall mu cyumweru gishize atangaje ko amatora yari ateganyijwe ku wa 25 Gashyantare, yakwigizwa inyuma akaba mu Kuboza 2024. 

Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal yatoye ko Sall azakomeza kuyobora kugeza mu Kuboza, ibyatumye bamwe mu Badepite batashyigikiye iki cyemezo bafungwa.

Ku wa Kabiri mu cyumweru gitaha hateganijwe icyiciro gishya cy’imyigaragambyo.

Isubikwa ry’amatora kandi muri iki gihugu ryamaganywe n’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49