Sena yemeje ko Amb. Getete ahagararira u Rwanda muri Loni
Abasenateri bemeje Ambasaderi Claver Gatete nk’Ambasaderi Uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, ufite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mbere yo guhabwa izo nshingano nshya, Amb. Gatete yari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, inshingano yakoze guhera mu mwaka wa 2018 avuye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na yo yayoboye nka Minisitiri guhera mu 2013.
Mbere yo kwinjira mu bagize Guverinoma, Amb Gatete yabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, nab wo akaba yaragiye kuri izo nshingano avuye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo yemejwe na Sena nk’Ambasaderi w’u Rwanda muri LoniSenateri John Bonds Bideri ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko nyuma y’isuzuma ryakozwe na Komite ayoboye basanze Amb.Gatete yujuje ibisabwa byose ku nshingano nshya yahawe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Nyuma yo guhabwa inshingano, Amb Gatete na we yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku bw’izo nshingano yahawe, yiyemeza kwitanga no gutanga umusaruro ufatika.
“Nta magambo yasobanura uburyo nshimira aya mahirwe nahawe yo gukora mu nshingano zitandukanye mu myaka irenga 22 ishize. Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye kandi ndasezeranya kuzitanga uko nshoboye muri izi nshingano nshya.”
Amb. Gatete agiye kuri izi nshingano asimbuye Ambasaderi Valentine Rugwabiza wahagarariye u Rwanda muri Loni guhera mu mwaka wa 2016.
Bivugwa ko mu by’ingenzi Amb. Gatete azaba ashinzwe harimo kureshya abashoramari benshi b’i New York bakaza gushora imari yabo mu Rwanda, ari na ko ahagararira Igihugu cye nk’igicumbi cy’iiterambere ry’imarin’ubukungu ku mugabane w’Afurika.
Senateri Bideri yagize ati: “Icyo ni kimwe mu bigaragara ko bizaba mu by’ingenzi azibandaho kubera ko afite ubunararibonye mu bijyanye n’igenamigambi ry’Igihugu mu by’ubukungu, cyane ko ari urwego yakozemo imyaka myinshi.”
Nanone kandi, Amb. Gatete azakomeza gushyira imbaraga mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bihugu by’amahanga, ariko nanone azanakorana n’ibihugu bigicumbikiye abahunze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu guharanira ko bagezwa imbere y’ubutabera.