Rwanda FDA yahagaritse umuti ukorerwa mu Bufaransa

Rwanda FDA yahagaritse umuti ukorerwa mu Bufaransa

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse gukwirakwiza no gukoresha nimero B6224 y’umuti witwa ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA rwo mu Bufaransa.

Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Rwanda FDA kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, cyamenyeshejwe abafite ububiko bw’imiti n’amashami yayo, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza, amavuriro ya Leta n’ayigenga, abaganga n’abahanga mu by’imiti n’abakoresha imiti bose.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA Emile Bienvenu, mu nyandiko yashyizeho umukono, yagaragaje ko icyo cyemezo cyashingiye kuri raporo zikemanga ubuziranenge bw’uyu muti wakozwe muri Nzeri 2024 ukaba uzarangira muri Kanama 08 2026.

Yavuze ko Rwanda FDA yakoze ubusesenguzi isanga nomero y’uwo muti warahinduye ibara; aho kuba umweru uhinduka ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugomba kuba wujuje.

Ibyo byatumye Rwanda FDA ifata icyemezo cyo guhagarika gutanga no gukoresha nimero B6224 ya ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”), ahubwo abakiyifite bakayisubiza aho bayiguriye.

Nanone kandi abayiranguye na bo basabwe gushyikiriza  iyo basigaranya Rwanda FDA mu gihe cy’iminsi 10 uhereye ku itariki y’iri hagarikwa, raporo igizwe n’imibare y’ingano y’uwo muti baranguye, iyo bagurishije, iyagaruwe ndetse n’ingano yose bazaba bafite igomba kwangizwa irimo iyagaruwe n’itaracurujwe.

 Umuntu waba agifite umuti wa ASPIRINE VITAMIN C 330mg/200mg (“effervescent tablets”) akaba yawukoreshaga, guhagarika kuwukoresha, kandi uwaba afite amakuru ajyanye n’ubuziranenge bw’imiti bukemangwa cyangwa ingaruka ku muti runaka bakwiye kwihutira kubimenyesha Rwanda FDA.   

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14