Rwamagana: Isambu baretse guhinga bizezwa ko igiye gutunganywa yahindutse ikigunda

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ugushyingo 26, 2023
  • Hashize amezi 3
Image

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Nyagahinga mu Karere ka Rwamagana batewe inkeke n’isambu bahingaga yahindutse ikibuga cyuzuye ikigunda nyuma y’imyaka ibiri bijejwe ko igiye gutunganywa ikaba yababyarira inyungu.

Bavuga ko hashize imyika irenga ibiri basaba ko ikibanza cyatunganywa kikabyazwa umusaruro hagakorwa ubusitani, bukajya buberamo ubukwe n’ibindi birori bikabinjiriza abafasha kwiteza imbere.

Umudugudu wa Nyagahinga uherereye mu Kagari ka Ruhunda, Umurenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, kikaba ari kimwe mu bice by’Umujyi wa Rwamagana ahabera ibirori bitandukanye byakwinjiriza abo baturage amafaranga.

Mukakarisa Clementine yagize ati: “Icyifuzo twakigize kera ariko tubura ubushobozi, imyaka irenze ibiri tubisaba Akarere ko kadufasha ariko ntagikorwa. Twarahahingaga ariko twari twaharetse tuzi ko hagiye gutunganywa amaso ahera mu kirere, n’ubu turacyategereje ko badufasha.”

Mukantagara Esperancie, na we yagize ati: “Dufite ubutaka bwabaye nk’ikibuga twifuza ko hatunganywa hakajya ubusitani (Jardin) hagashyirwa amantente tukajya dukodesha abakora ibirori n’ubukwe tukabona udufaranga tuturwanaho kuko byadufasha kandi bikaduteza imbere. Isambu ihari irapfa ubusa pe kuko ntituyihinga.”

Ibi kandi bishimangirwa na Mukantwari Chantal yagize ati: “Habaye ikigunda kubera kutahabyaza umusaruro ni yo mpamvu twifuza ko hatunganywa kandi amafaranga avuyemo yadufasha ndetse n’imiryango yacu kuko dushaka ko dusaza neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, asaba abarokotse Jenoside batujwe mu Mudugudu wa Nyagahinga, gukora umushinga wanditse bakawugeza ku buyobozi bukabafasha.

Yagize ati: “Ikibuga gihari n’ubundi nta kintu gikorerwamo twababwiye ko mu gihe bakora umushinga mwiza bakawandika twawigaho, twasanga ari umushinga wunguka ubateza imbere natwe tukabaha uburenganzira. Dutegereje rero ko batugezaho umushinga wanditse ku rupapuro tukawigaho hakaboneka ikibateza imbere kuko natwe turajwe ishinga n’icyabateza imbere kandi icyo ari cyo cyose twakibafasha, ubwo dutegereje ko bawutugezaho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko Abarokotse Jenoside batujwe mu Mudugudu wa Nyagahinga batujwe mu byiciro bibiri, aho abahatujwe mbere batuye mu nyubako z’inzu enye muri imwe (4/1) n’abaje nyuma baba mu nyubako z’ebyiri muri imwe (2/1).

Bbagizwe n’imiryango 34 yaturutse mu bice bitandukanye kuva mu mwaka wa 1999.

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

  • NSHIMIYIMANA FAUSTIN
  • Ugushyingo 26, 2023
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE