Rwamagana: Inama Njyanama yirukanye Visi Meya ushinzwe ubukungu 

Rwamagana: Inama Njyanama yirukanye Visi Meya ushinzwe ubukungu 

Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba imaze kwirukana Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Umujyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu. 

Impamvu y’iyirukanwa rye ngo yaturutse ku kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Hashingiwe ku iteregeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko Umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama.

Dr Rangira Lambert, Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rwamagana yemereye Imvaho Nshya ko Nyirabihogo yirukanywe.

Nyirabihogo yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

Muri Mata 2023 ni bwo abarimo Nyirabihogo n’abandi bayobozi batawe muri yombi bazira dosiye y’Umudugudu wubatswe na Dubai mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umudugudu wubakwa, Nyirabihogo yari Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Karere ka Gasabo aho babanje gufungwa iminsi 30 y’agateganyo bakajurira, bakaza kurekurwa.

Inkuru irambuye ni mu kanya…

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48