Rutsiro: Uwariwe amafaranga n’abapfumu arwaje igicuri arashima Leta yamugobotse

Nyirasengimana Susan wo mu Murenge wa Murunda, warwaje umwana witwa Maniraguha Augustin kuva afite imyaka 10 ubu akaba afite imyaka 32 avuga ko ashimira Leta yamugobotse ikajya imufasha kubona mituweli, kwa muganga bakamubwira ko arwaye igicuri nyuma y’igihe yari amaze amuvuza mu bapfumu.
Nyirasengimana Susan yabwiye Imvaho Nshya ko kujya mu bapfumu byatumye agurisha imwe mu mitungo ye bikamushyira mu buzima bubi aho atabashaga no kubona ubwishingizi mu kwivuza. Abapfumu bamuririye amafaranga bamubwira ko bazamuvurira umwana agakira ko ngo ari ibintu bamuterereza, ahubwo ngo akajya abona uburwayi buri kwiyongera aho gukira.
Yagize ati: ”Umwana wanjye ubu afite imyaka 32 kandi yatangiye kurwara afite imyaka 10 yonyine bituma adakomeza kwiga. Afite 11 natangiye kujya mu bapfumu bambwira ibintu bitandukanye. Uwo ngiyeho uyu munsi akambwira ngo arenda gukira nimuhe amafaranga , uwo ngiyeho ejo na we akambwira ngo aramuvura akire ngo ni ibintu bamwoherereza bibaho gutyo.”
Yakomeje agira ati: ”Agize nk’imyaka 15 hari umupfumu nagiyeho ansaba amafaranga menshi ntibuka umubare kubera ko hari gushira imyaka, ariko icyo nibuka ni uko nahise ngurisha umurima wanjye bampa agera ku 400,000 Frw, yarayariye arashira aho kugira ngo umwana akire ahubwo uburwayi burakomeza.”
Avuga ko uretse uwo murima hari n’amatungo yari afite yagurishije ndetse n’imbere y’urugo rwe yahingaga imyaka naho arahagurisha amafaranga aribwa n’abapfumu bamwizezaga kumuvurira umwana.
Nyiransengimana avuga ko yari n’umucuruzi ariko ubucuruzi bwe bukayoyoka, kuko uwo yageragaho wese yashakaga ko amuha amafaranga, none ashimira Leta y’u Rwanda yaje kumugoboka ubu akaba avuza umwana we kwa muganga kandi akaba arimo koroherwa.
Ati: ”Ariko ibyo byose aho mbiviriyemo mu 2023, umwana namuzanye kwa muganga, mfite icyizere cyinshi kuko arimo gukira. Abangaga bo ku Bitaro bya Murunda, barakoze cyane kuko bakomeza kunyitaho bambwira ko umwana arwaye igicuri aho kuba ibyohererezanyo nk’uko abapfumu babimbwiraga.”
Umwe mu bakobwa be umufasha kwita kuri Maniraguha yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’uwo mwana ubu kiri koroha kuko hari ubwo yafatwaga agahita yikubita hasi ateye intambwe n’imwe.
Yagize ati: ”Mbere ntabwo uyu mwana yabashaga no gutera intambwe n’imwe. Twajyaga ducukura icyobo akaba ari cyo tumuterekamo kugira ngo nibura amenyere guhagarara ariko agahita ahirima uwo mwanya. Ntabwo yashoboraga kwicara, yirirwaga arimo gusakuza.”
Yakomeje agira ati:”Ariko aho twatangiriye gufashwa na Leta ikaduha ubwishingizi mu kwivuza maze no kwa muganga bakamwitaho, bakamuha umwanya, aragenda agatera intambwe, akagaruka akongera akagenda gutyo gutyo ndetse n’amajwi ye ntabwo akiri menshi nka mbere kandi ntacyitura hasi bya hato na hato. Ubu turashimira Leta yatubaye hafi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda Mukamana Jeannette, yabwiye Imvaho Nshya ko ari byiza gushima Ubuyobozi bwamwitayeho gusa yongera gusaba abaturage kutajya bemera koshywa n’abantu baba bashaka kubarya imitungo yabo.
Yagize ati:”Ni byiza gushimira kandi natwe turishimira ko uwo mwana we arimo gukira, gusa nanone dutanga ubutumwa ku bandi baturage tubabuza kuba banyanyagiza ibyabo babijyana mu bapfumu cyangwa mu bandi babizeza ibintu bitandukanye kandi nyamara atari byo. Turabasaba ko mu gihe hari ushaka kubakuramo indonke batangira amakuru ku gihe.”
Yavuze ko kandi hamwe mu ho abaturage bakunda gutakariza ibyabo ari mu bababwira ko babasengera ndetse n’abapfumu bababwira ko babaha imiti ibakiza.