Rutsiro: Umwana w’imyaka 6 yagonzwe n’imodoka ahasiga ubuzima

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 30 Kamena 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Agence itwara abagenzi ya Zebre ifite pulake RAI 493J, yagonze umwana w’imyaka 6 witwaga Nishimwe Chance ahitaahasiga ubuzima.
Iyo modoka yari itwawe na Mugwaneza Christian w’imyaka 34, yavaga Karongi yerekeza i Kigali, imugongera kuri santere y’ubucuruzi ya Rufungo,mu gice cy’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro.
Uwari uri aho impanuka yabereye,yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yageze kuri iyo santere y’ubucuruzi ya Rufungo irahagarara nk’uko bisanzwe ngo abagenzi babishaka bagire icyo bahafata cyo kurya n’icyo kunywa bakomeze urugendo.
Ati: “Uwo mwana yari ari kumwe na nyinawabo witwa Usabyimbabazi Jeanne, kubera ko uyu muhanda ugabanya umurenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro n’uwa Rugabano mu ka Karongi, nyinawabo yambutse umuhanda ava muri Rutsiro ajya mu gice cya Karongi, umwana amukurikiye, agiye kwambukiranya amusanga, umushoferi wari ugitsimbura imodoka atamubonye aramugonga umwana ahita apfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru.
Ati: “Imodoka imaze kumugonga. Turi gukorana na mugenzi wanjye w’Umurenge wa Rugabano kuko nyakwigendera yari uwo muri uwo Murenge n’inzego z’umutekano ngo harebwe uburyo umurambo w’umwana wagezwa ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma, imodoka yamugonze yo iri kuri polisi, kimwe n’umushoferi.’’
Yasabye ababyeyi,muri ibi bihe by’ibiruhuko kurushaho gukurikirana abana babo, cyane aba bato, kuko uretse uyu wari ukurikiye nyinawabo, usanga hanagaragara ababa bakinira mu mihanda n’inkengero zayo hirya no hino cyangwa bayigendamo, bakaba bahura n’impanuka z’ibinyabiziga bitandukanye.
Ababyeyi basabwa kujya bagenzura abana, ntibakinire cyangwa ngo bagendagende ahashobora kubateza impanuka.
Ati: “Nko muri santere z’ubucuruzi hari ababa bashinzwemo umutekano amanywa n’ijoro. Tugiye kubifashisha mu kujya bafasha gucunga ko nta bana bakinira hafi y’imihanda nk’iyi minini inyuramo ibinyabiziga byinshi, buri kanya, no mu nama zinyuranye tugirana n’abaturage tubakangurire kurushaho gukurikina abana babo, muri ibi biruhuko.”
Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yabereye mu gice cy’Umurenge wa Mukura, Akagari ka Mwendo, Umudugudu wa Bitenga.
Ati: “Umushoferi yagonze umwana w’imyaka 6 wambukiranyaga umuhanda ahita apfa. Umurambo w’uwo mwana wajyajywe mu bitaro bya Kibuye. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga byakozwe n’umushoferi.’’
Yongeye gusaba abashoferi kutirara ngo bibagirwe ko hari n’abandi bakoresha umuhanda kuko amakosa bakora birengagiza amategeko y’umuhanda atera impanuka.