Rutsiro: Umwana w’imyaka 14 yishwe n’umugezi yari agiye kogamo

Rutsiro: Umwana w’imyaka 14 yishwe n’umugezi yari agiye kogamo

Habumugisha Evariste w’imyaka 14, wo mu Mudugudu wa Bihira, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, yarohamye mu mugezi wa Bihira arapfa ubwo yari kumwe n’abandi bana bagiye gutashya inkwi mu mashyamba y’abaturage.

Amakuru atangwa n’abturage b’Umudugudu wa Bihira bavuga ko uwo mwana yibese bagenzi be bari kumwe akajya koga muri uwo mugezi bamushaka bakamubura nyuma yo gufatwa n’isayo.

Umwe mu baturage b’uyu mudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko bagenzi be batamenye ko yasigaye yoga, amakuru y’uko yarohamye akaba yaramenywe n’Umukuru w’Umudugudu wa Bihura wanyuze ku mugezi akabona uwo mwana arareremba yapfuye.

Ati: “Byabonywe n’Umukuru w’Umudugudu wacu witambukiraga ari na we watanze amakuru ku bayobozi n’Inzego z’umutekano. Kuko jye hari ibindi nari ndimo nkora sinamenye icyakurikiyeho ariko imigezi nk’iriya abayobozi bakwiye kureba uburyo habaho gahunda yo gukumira abana bakareka ibyo kuyikiniraho ngo barajya kogamo akenshi batanabizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Niyodusenga Jules, yavuze ko iby’uru rupfu bikimara kumenyekana, bahise batabara bari kumwe n’abahagarariye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’umuganga w’Ibitaro bya Murunda wari uje kuwusuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ati: “Twihanganishije umuryango wagize ibyago, tugakomeza gukangurira ababyeyi gukurikirana abana no kugira amakenga. Bakarinda abana kujya mu migezi ngo bagiye koga bamwe batanabizi, ku nzira banyuramo bava cyangwa bajya iwabo niba nta byago bashobora guhuriramo na byo.”

Bibaye hatarashira iminsi 3 nanone Murenge wa Nyabirasi w’ako Karere, umwana w’imyaka 13 wari ugiye kwahira ubwatsi bw’amatungo arohamye mu mugezi wa Sebeya na we arapfa.

Abaturage basaba ubuyobozi kubafasha bagashyiraho ingamba zikumira abana kuri iyo migezi mu kwirinda impanuka za hato na hato.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14