Rutsiro: Umugabo yicishije umugore we ifuni

Rutsiro: Umugabo yicishije umugore we ifuni

Muhawenimana Claude w’imyaka 34, wo mu Mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Munezero w’imyaka 24 amukubise ifuni.

Umuturanyi w’uyu muryango, yabwiye Imvaho Nshya ko, babanaga badasezeranye, bafitanye abana 2, bakaba bahoranaga amakimbirane y’urudaca, umugore ashinja umugabo kumuca inyuma, ubusinzi bukabije no kwaya umutungo w’urugo awujyana mu ndaya.

Ati: “Kuri iki cyumweru mu ma saa saba z’amanywa umugabo yatashye yasinze, umugore amusabye amafaranga yo guhaha, umugabo amusibiza ko ntayo yamuha.”

Yakomeje ati: “Batangiye gushyamirana, umugabo atangira kumuhondagura, kuko atari yakinze umugore asohoka yiruka, umugabo amwirukaho n’ifuni. Bageze nko muri 20 umugabo arayimukubita umugore agwa aho.”

Avuga ko abaturage bahise bafata uwo mugabo ashyikirizwa RIB, kandi ko n’ubundi uwo mugabo afatwa nk’igihazi, bakaba bababajwe cyane n’iri hohoterwa umugore yakorewe ryagejeje ku kwamburwa ubuzima.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bahise bahagera ukekwaho ubwo bugome atabwa muri yombi.

Ati: “Ni byo, byabaye, ukekwa atabwa muri yombi,ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano dutanga ihumure.”

Yasabye imiryango kwirinda amakimbirane kubera ingaruka zayo mbi zirimo uku kwambura undi ubuzima mu manzaganya, abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Hategekimana Sixbert

Birababaje kbsa ni ukwihekura!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14