Rutsiro: Impanuka y’imodoka yakomerekeje bikomeye umunyonzi

Rutsiro: Impanuka y’imodoka yakomerekeje bikomeye umunyonzi

Habanabashaka Jean Damascène w’imyaka 40 wari utwaye igare yagonganye n’imodoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU ifite plaque RAE084W arakomereka bikomeye, umushoferi avamo ariruka.

Ni impanuka yabaye ava ahitwa Kabarirwa mu Murenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro yerekeza muri santere y’ubucuruzi ya Mungoti muri uwo Murenge mu ma saa yine n’iminota 50 z’igotondo cyo ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2025.

Umuturage wari uri aho byabereye yatangarije Imvaho Nshya ko imyirondoro y’umushoferi batahise bayimenya kuko yavuye mu modoka akiruka, umunyonzi asigara aryamye aho ataka cyane, yakomeretse ukuguru kw’ibumoso  ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Rutsiro.

Ati: “Yari impanuka ikomeye kuko igare wabonaga ryaguye mu modoka ku buryo umunyonzi gupfa byari hafi cyane kandi yari yahoreye, yihuta cyane. Umushoferi yahise ava mu modoka ariruka ntitwamenye umwirondoro we ariko abapolisi bahise bahagera buriya bo bawumenye.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe Umutkano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye Imvaho Nshya ko impanuka yabereye mu udugudu wa Rurambo,ak Aagari ka  Remera, Umurenge wa Rusebeya.

Ati: “Habereye  impanuka, aho igare ryavaga muri  santere y’ubucuruzi ya Kabarirwa  ryerekeza mu ya Mungoti, ryaje rigeze muri uriya Mudugudu, umunyegare ata igisate cy’umuhanda yagenderagamo agonga asanze mu mukono wayo imodoka ya DAIHATSU yavaga muri santere y’ubucuruzi ya Mungoti yerekeza mu ya Kabona, uwari utwaye igare arakomereka ajyanwa kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Rutsiro.”

Yakomeje agira ati: “Impanuka yatewe n’imiyoborere mibi no kudasatira inkombe y’uburyo bw’umuhanda byakozwe n’umunyegare.”

Yibukije abakoresha umuhanda ko umutekano wawo ureba buri wese nta n’umwe uvuyemo, abawukoresha bakirinda amakosa kuko ari yo avamo impanuka zigira ingaruka ku buzima bwa muntu n’umutungo muri rusange.

Iyi ni yo modoka uwari utwaye igare yagonze agakomereka ku kuguru
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14