Rutsiro: Imbwa z’agasozi zavuye muri pariki zariye intama 2 z’umuturage

Nzayisenga Valens wo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, arataka igihombo nyuma y’uko imbwa z’agasozi bikekwa ko zaturutse muri Pariki y’Igihugu ya Gishwati- Mukura, igice cya Mukura, zimuririye intama ebyiri yoroye agamije kwiteza imbere.
Uyu muturage uturiye Pariki ya Gishati Mukura igice cya Mukura, avuga ko yari yaziritse intama hafi yayo. Yajya kuzicyura nimugoroba agasanga zapfuye, imwe ibyo mu nda byavuyemo.
Yavuze ko adashidikanya ko inyamaswa zamuririye amatungo zaturutse muri Pariki kuko atari bwo bwa mbere zishe amatungo y’abaturage.
Ati: “Nari nazizirirse hafi ya Pariki, ngiye kuzicyura nimugoroba nsanga zapfuye, imwe yaforomojwemo ibyo mu nda. Nkeka imbwa z’agasozi zaba zavuye muri iriya pariki zikaza kuzirya cyane ko atari ubwa mbere ziturira amatungo.”
Yasabye ubuyobozi bw’uyu murenge kumurwanaho bukamushumbusha kuko izo ntama ari na zo yari acungiyeho mu rugendo rwo kwikenura no guharanira iterambere ry’umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko na we akeka ko ari imbwa z’agasozi kuko hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje ko muri Pariki ya Gishwati Mukura nta nyamaswa z’inkazi zindi zirimo uretse izo mbwa.
Ati: “Turakeka ko ari imbwa z’inyagasozi ziva muri iriya pariki zaziriye kuko atari ubwa mbere zivamo zikaza kurya amatungo y’abaturage zigasubiramo.”
Yavuze ko ku bufatanye n’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), izo mbwa iyo zimenyekanye ko zihari zitegwa zigafatwa kuko zitemerewe kuba muri Pariki y’Igihugu.
Yakomeje agira ati: “Ziba zagiyemo nk’ibihomora nyine. N’ubu kuva byagaragaye ko zagarutse, kuko muri iyi minsi zitari ziherutse, turongera dufatanye na RDB tuzihashye.”
Yasabye abaturage gukurikirana amatungo yabo, ntibumve ko kuyazirika ku gasozi gusa birangiye, ahubwo bakwiye no gutera intambwe yo kuyororera mu biraro.
Yijeje umuturage wahuye n’iki kibazo kuzafashwa kubona irindi tungo binyuze muri gahunda zisanzwe zinyurwamo mu koroza abaturage batishoboye.
Yabasabye ko igihe babonye izi mbwa zikunze kuza mu mvura cyangwa ihise, bajya bahita batanga amakuru zigashakishwa zigafatwa zitaragira ibyo zangiza cyane ko zishobora kurya n’abana.
Yaboneyeho gusaba abatunze imbwa kuzikingiza no kutazirekura uko babonye, ko no muri izo bashobora kubonekamo iziryana zakwangiza ubuzima bw’abantu n’amatungo.
