Rutsiro: Ibigo by’amashuri byabujijwe guha abarimu amafunguro agenewe abanyeshuri

Rutsiro: Ibigo by’amashuri byabujijwe guha abarimu amafunguro agenewe abanyeshuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bwasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutongera gufata ku mafunguro agenewe abanyeshuri.

Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi yanditswe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, igaragaza ko hari imyanzuro yafashwe mu nama yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri tariki 03 Ugushyingo 2023 ivuga ko hari bimwe mu bigo by’amashuri abarezi n’abakozi babyo bakorera ku ishuri bafata ku mafunguro ya saa sita agenewe abanyeshuri.

Ni ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, yagize ati “Nkwandikiye uru rwandiko ngo ngusabe kwirinda no guhagarika guha amafunguro agenewe abanyeshuri abarezi n’abandi bakozi bakorera ishuri bityo umunyeshuri agahabwa ingano y’ifunguro yose uko yagenwe”.

Mulindwa akomeza agira inama abayobozi b’ibigo by’amashuri kubiganiraho n’abo bakorana maze na bo bagatanga umusanzu wajya wifashishwa mu kubategurira amafunguro ya saa sita.

Akarere ka Rutsiro kasabye ko ibigo by’amashuri bifite abakozi babyo batangaga umusanzu wo gufatira amafunguro ku ishuri ko byakomeza kandi bakarushaho kubinoza.

Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugana n’abayobozi b’ibigo by’amashuri kugira ngo yumve uko bakiriye iyi baruwa.

KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Emmy

Umubyeyi gusangira nabana nibyiza; Uyu muyobozi wakarere ntabwo yize uburezi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  2. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  3. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52
  5. Amavubi yatangiye umwiherero wo gutegura imikino na Mali (Amafoto) 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:36