Rutsiro: Banejejwe no guhabwa amazi bagasezera ay’umugezi utemba

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura, bavuga ko banejejwe no guhabwa amazi meza bagaca ukubiri no kuvoma mu migezi itemba irimo uwitwa Kinyempanda.
Inkuru yasohotse mu Kinyamakuru Imvaho Nshya ku wa 26 Nzeri 2024, yari ifite umutwe ugira uti ‘Rutsiro: Amavomo yarakakaye, bamaze imyaka 5 banywa ibirohwa’, yatabarizaga abo baturage bari barembejwe no kunywa, gukoresha no gutekesha amazi y’umugezi utemba wa Kinyempanda.
Kuri ubu bafite inkuru itandukanye n’iyo kuko bafite amavomo hafi yabo, aho babasha kuvoma amazi meza.
Uwitwa Ayinkamiye Florence utuye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Sanzare yabwiye Imvaho Nshya ko bafite amashimwe ku buyobozi bwabahaye amazi no ku kinyamakuru Imvaho Nshya cyabakoreye ubuvugizi.
Yagize ati: “Mbere twavomaga muri Kinyempanda cyangwa mu kagezi kari hepfo aha kitwa Ntaruko, imvura yaba yaguye bikaba ikibazo kuko nayo atabashaga kuboneka. Ubu byarahindutse, twabonye amazi meza ubuyobozi bwacu burakarama.”
Yakomeje agira ati: “Turashimira kandi ikinyamakuru Imvaho Nshya cyabashije kuhagera ko kadukorera ubuvugizi bikihutishwa ubu amazi ukaba uyareba aha. Abantu bamwe bagiraga umwanda ubu barakeye tumeze neza”.
Nyirarukundo Domina na we utuye muri uyu Murenge yagize ati: “Ubu dufite ibyishimo, kuko twari twarabuze amazi igihe kinini tuvoma Ntaruko. Kuva nkiri muto ndetse n’abantu ba hano, niho twavomaga, imvura yaba yaguye bikaba ibyondo tukanga tukabivoma kuko twabaga twabuze amazi. Tukarwara inzoka kubera kuvoma amazi mabi. Rero mwaraje mudukorera ubuvugizi tubona amazi meza none turi gucya pe.”
Umuturage witwa Rutikanga Martin yagize ati: “Mbere na njye navomaga iborohwa rwose ariko ubungubu urabona ko nabonye umugezi hafi yanjye ntabwo ndimo kuvunika njya epfo kuzana ibirohwa. Ubuyobozi bwacu Imana ibuhe umugisha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko abaturage bamaze kubona amazi ahubwo ko icyo bari gukora ubu ari ukubigisha kuyafata neza no kuyacungira umutekano.
Yagize ati: “Kugeza ubu abaturage bacu bafite amazi meza hafi yabo, icyo turimo gukora kugeza ubu, ni ukwita kumicungire yayo kandi na byo biragenda neza kuko basobanukiwe n’ibyiza byayo. Bashyizeho umuntu uyacunga ku buryo nta kibazo gihari kugeza ubu.”
Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Rutsiro Mudacumura Emmanuel yabwiye ko abaturage bo mu Murenge wa Mukura bari bafite ikibazo cy’amazi bamaze kugikemura kuko bose bavoma.
Yagize ati: “Kugeza ubu twavuga ko abaturage bose mu Murenge wa Mukura bafite amazi, igisigaye turimo kureba n’ahandi hari ikibazo ngo tuyabahe nk’uko gahunda ya Leta ya NST2 ibiteganya buri muturage wese agomba kubona amazi hafi ye.”
Mudacumura yavuze ko kandi kugeza ubu mu Karere ka Rutsiro bageze kuri 68% by’ingo zifite mazi meza, mu gihe ubwo Imvaho Nshya yakoraga inkuru y’uko abo baturage badafite amazi, Akarere ka Rutsiro kari kuri 50% by’ingo zifite amazi meza hafi.
