Rutsiro:  Arasaba ubufasha kubera uburwayi bukunze kumufata

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Niyitegeka Yosefu utuye mu Mudugudu wa Murunda, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, arasaba ubufasha bwo kunganirwa agaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’umugore we akaba adakora kubera uburwayi bufitanye isano no kubyara. Abaturanyi be na bo bakaba bamusabira gufashwa.

Niyitegeka, agaragaza ko rimwe aba ameze neza, ubundi agahita afatwa n’ibintu atazi, akaremererwa umutwe ndetse akajya abona abantu bamusagarira bityo akiruka nk’uko byemezwa n’abo baturanyi be bavuga ko kurera abana be bigoye.

Asaba ubufasha yagize ati: “Mbayeho mu buzima butoroshye kuko rimwe mba meze neza ubundi nkaremba. Nagira ngo ngiye mu kazi k’umuntu wampaye ikiraka si nkirangize kubera ubuzima ugasanga Ukwezi gushize ntakintu nkoze ndaho gusa hano mu rugo, ubwo kurya bikaba guhemuka. Umuntu arankopa nazabona amafaranga akaba ari bwo nishyura ariko ntabwo byoroshye”.

Yakomeje agira ati: “Leta imfashije kubona ubwishingizi mu kwivuza n’umuryango wanjye w’abana 3 mu gihe ndwaye nkabasha kujya kwa muganga byoroshye ndetse n’umugore wanjye akabasha kwivuza byoroshye yaba ikoze cyane kuko ubu umugore wanjye ntabwo ava mu nzu kuko kwa muganga bamubujije gukora imirimo ivunanye kubera ko yagiye abyara bimugoye umugongo urangirika cyane.”

Avuga ko no kugira ngo abana be bige bigoye cyane, bityo ko aramutse afashijwe kubona ubwo bwishingizi yajya ahuza n’utwo abona akabasha kubarihira.

Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Uyu mugabo agira ikibazo cyo mu mutwe kandi abimaranye igihe kirekire. Rimwe na rimwe araremba agahita yiruka ku musozi avuga ngo ‘hari abantu ari kubona benda kumwica’. Aramutse afashijwe kubona uko yatunga umuryango we byaba byiza kuko n’umugore we ntakora.”

Undi yagize ati: “Kubaho k’uyu mugabo ni abaturanyi be babikora. Twagerageje kumukorera ubuvugizi ariko hasohoka abazafashwa ntazemo, ni twe twamwubakiye ubwiherero kuko ntiyishoboye. Ararwara, ubwo umuryango we ukaba uraho ntakiwufasha ndetse ntabe yabona n’ubugera kwa muganga kubera ko nta bwishingizi afite. Natwe turasaba ko yakunganirwa na Leta.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette yagize ati: “Muri uku Kwezi kwa Kanama ni bwo turi kureba abaturage bagomba kwitabwaho muri iyi ngengo y’Imari ya 2025/ 2026, kandi twongeyeho n’abandi ku bo twari dufite bivuye mu Nteko y’Abaturage. Kugeza ubu urutonde rwarakozwe ubwo tugiye kureba niba na we yaratanzwe agashyirwa ku rutonde kugira ngo azafashwe nk’abandi batishoboye”.

Mukanama Jeannette kandi yavuze ko kugeza ubu muri uwo Murenge bafite abagera kuri 271, ndetse ko ubwo amenye ikibazo cye bazashaka uko bamufasha.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Kanama 20, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE