Rutsiro: Arasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho

Rutsiro: Arasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho

Uwemeyinkiko Eliyezeri utuye mu Murenge wa Mushubati , Akarere ka Rutsiro, Umudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Mageragere arasaba ubufasha bwo gusanirwa inzu igiye kumugwaho kandi akaba ari nta bushobozi afite.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yahamije ko kuba wenyine nta wundi muntu bafatanya gutunga umuryango no kuba agaragara nk’umunyantege nke, ku buryo atakibasha guhabwa akazi ko guca inshuro ari byo bituma avuga ko akeneye ubufasha bwo gusanirwa inzu.

Yagize ati: ”Ubushobozi buke ni bwo butuma iyi nzu yanjye ntabona uko nyisana  kandi ikaba igiye kungwaho nk’uko ubibona, ndi umukene, nta bushobozi mfite singipfa guhabwa akazi kubera imyaka kandi nterwa impungenge cyane n’iki gikuta kuko kugisana bizasaba gusenya inzu hakazamurwa bundi bushya.”

Umwe n’abaturanyi be, Uwemeyinkiko avuga ko aterwa impungenge n’uko iyi nzu ishobora kuzamugwaho, cyangwa ikagwa ku bagenzi baba bari kwitambukira kuko iri ku nzira.

Ati: ”Ngira impungenge kuko iki gihande gishobora kuzangwaho cyangwa ki kagwa ku bandi bagenzi hano. Ndasaba Leta yacu ko yangirira ubutabazi ikandwanaho iyi nzu itarangwaho kuko uretse n’igikuta ubona na hano hekuru imvura iragwa nkabura aho mpungira”.

Umwe mu baturanyi be waganiriye na Imvaho Nshya, yahamije ko mu nzira zose Uwemeyinkiko ari uwo gufashwa ndetse ko ngo ikibahangayikishije ari igikuta kimwe cy’inzu ye gishobora kuzagwa ku bagenzi cyangwa abahicaye.

Ati: “Uyu mugabo ntabwo afite ubushobozi, twe nk’abaturanyi ubushobozi bwacu mu byo twamufasha burenze gusana iyi nzu. Akwiye gukorerwa ubuvugizi turebe ko yafashwa kuba yabona n’amategura kuko nayo yarashize imbere hose irarangaye.”

Kuri Uwemeyinkiko  ngo ubufasha ubwo ari bwo bwose yahabwa bwamufasha kuko bwamusiga bitandukanye n’uko abayeho kugeza ubu mu bwoba bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko ikibazo cya Uwemeyinkiko ari icyo gukurikiranwa bakareba impamvu atashyizwe ku bagombaga gufashwa muri iyi ngengo y’imari bityo nawe akaba yazafashwa kimwe n’abandi bafashwa n’Akarere.

Ati: “Uyu musaza icyo twamubwira, kubakira umuturage uwo ari we wese, bituruka mu Isibo no mu Mudugudu kuko mbere y’uko dutangira ingengo y’imari dukora igikorwa cyo gutandukanya abafite ibibazo, tuzafasha gusana inzu cyangwa kuzubaka muri uwo mwaka.”

Yakomeje agira ati:”Icyo namubwira , wenda natwe twakurikirana ni ukumenya impamvu Akagari ke, Umudugudu we, Isibo ye atari mu bo batoranyije. Ushobora gusanga atababaye kurusha abandi cyangwa ingengo y’imari ikaba yarabaye nke ugereranyije n’abaturage bari bakeneye gufashwa we akaba azafashwa mu myaka ikurikiraho.”

Uwizeyimana Emmanuel yavuze ko mu Karere ka Rutsiro harimo abatishoboye bari bafite ibibazo bitandukanye birimo kubakira no gusanirwa bagera ku bihumbi 306 batoranyijwemo abagera ku bihumbi 13 900 bababaye kurusha abandi bari gufasha mu buryo bwihutirwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. UEFA yahaye FIFA igihe ntarengwa cyo gusobanura imiyoborere ya Infantino 20 Ukwakira 2026 Saa 12:18
  2. Sudani: Abarenga 160 bishwe n’ibitero by’indege  20 Ukwakira 2026 Saa 11:21
  3. Amajyaruguru: Abangavu basaga 6 000 batewe inda mu myaka 2 20 Ukwakira 2026 Saa 07:19
  4. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  5. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14