Rusizi: Uwarindaga Umurenge wa Kamembe yafashwe agerageza kuwiba  

Rusizi: Uwarindaga Umurenge wa Kamembe yafashwe agerageza kuwiba   

Tuyishime Samuel w’imyaka 24, wari umuzamu w’amanywa w’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, akurikiranyweho gushaka kwiba ibikoresho byo mu bubiko bw’uyu murenge akoresheje uwamucuriraga imfunguzo.

Umukozi w’uwo Murenge ushinzwe imari n’ubutegetsi, Mukagasana Annonciata, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yahamagaye umugabo ucura imfunguzo witwa Singirankabo Damascène w’imyaka 36 ngo amucurire imfunguzo 2, urw’ibiro by’Akagari ka Kamurera gakorera mu biro by’uyu Murenge n’iby’ububiko bw’ibikoresho by’Umurenge.

Ati: “Yamubwiye ko hari inyandiko ashaka gukura mu biro by’akagari ka Kamurera akaza kuyiha umuturage uyishaka, kandi imfunguzo Zaho zatakaye, akamucurira urwo ari bukoreshe, akanamucurira urwa buriya bubiko burimo ibikoresho byinshi birimo televiziyo 2, ibiryabarezi 10, za mudasobwa, n’ibindi ariko bitagikoreshwa kugira ngo na ho agire ibyo arebamo.”

Avuga ko uwacurishijweho yazanye imfunguzo nyinshi cyane, ashyize rumwe mu rugi rw’ibiro by’Akagari gahita gafunguka ntibagira icyo bakuramo, amusaba ko babanza kujya gukingura mu bubiko, byose akaba yari yamwemereye amafaranga 8 000.

Mukagasana ati: “Umucuzi yafunguye mu bubiko arebye ibikoresho birunzemo agira impungenge ko uwo musore yaba ashaka kwiba, amusaba kubanza kumwishyura.”

Avuga ko yahise amwishyura, Umucuzi akiyabona ahita ahamagara abayobozi b’uyu murenge, bazana n’inzego z’umutekano baramucakira ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kamembe.

Mukagasana Annonciata yasabye urubyiruko kwirinda akaboko karekare, bagatungwa n’ibyo bavunikiye kuko nk’uyu musore nahamwa n’icyaha azafungwa imibereho ye igasubira inyuma.

Yavuze ko iyi ari ingeso mbi cyane kuko nk’iyo byibwa byari kuzateza urujijo uwabyibye yayoberanye, umukozi wundi akaba yabizira atazi ibyo ari byo, abakozi bakaba bakwiye kugira amakenga bagahora bagenzura ko ibyo babitse bikiri byose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Francois

Birababaje, kumwizera bakamuha akazi akaba ariwe wiba ibyo ashinzwe kurinda!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14