Rusizi:  Umusore wari umushumba w’inka yaryamye ku manywa basanga yapfuye

Rusizi:  Umusore wari umushumba w’inka yaryamye ku manywa basanga yapfuye

Mu Mudugudu wa Turambi, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 witwaga Bucumi Emmanuel bivugwa ko yarwaraga igicuri, wari umushumba wagiye kuryama kumanywa, bagategereza ko abyuka ngo ajye mu kazi ke bagaheba bagiye kureba basanga yapfuye.

Yari umushumbwa w’inka z’uwitwa Nkusi Patrice, umwe mu bana  ba Nkusi yabwiye Imvaho Nshya ko  amakuru yayahawe n’ababyeyi be bamubwira ko uwo mushumba wari umaze amezi 2 muri urwo rugo aragira akanahirira inka 2 zihari, yari avuye kuziragira nk’uko bisanzwe, azicyuye ku manywa, bagiye kumugaburira  avuga ko agiye kuryama akabanza akaruhuka.

Yagize ati: “Yagiye kuryama aho asanzwe arara, akingira imbere, bategereza ko abyuka ngo arye  anajye kuzishakira ubwatsi bw’umugoroba  baraheba, bakomanze bumva ntabyuka ngo akingure, bamuhamagaye  ntiyitaba, banahamagaye telefoni ye igasona ariko ntayitabe, bafata icyemezo cyo gukuraho agasumari kari gakinze urwo rugi bageze ku buriri yararagaho barebye basanga yapfuye.”

Uwo mwana wa nyirinka yakomeje asobanura RIB yahageze umurambo wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma, ubwo ibindi bizagaragazwa n’isuzuma rya muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Turambi, Mukandutiye Marie Louise, uri mu batabajwe bwa mbere agahita atabara, avuga ko uyu musore ukomoka mu K arere ka Nyaruguru, bahise bashakisha amakuru iwabo aho akomoka, abaturanyi na nyina umubyara ubwe bavuga ko  bari bazi ko agira ibibazo by’ibigicuri.

Ati: “Nyina yatubwiye ko  umuhungu we mbere yajyaga afata imiti y’igicuri aza kuyihagarika ku mpamvu batamenye, akaba iyo yumvaga kimufashe yajyaga aryama akanya gato yagaruka mu buzima busanzwe akabyuka agakomeza imirimo ye.’’

Yavuze ko uwo musore yagiye kuryama mu ma saa sita z’amaywa, bajya kumureba mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba babona yatinze kubyuka, bagasanga yapfuye ari bwo  ba nyiri urwo rugo bahitaga batabaza.

Yasabye abaturage kugira akamenyero ko kwisuzumisha indwara no kuzivuza neza, n’igihe abantu bafite mu rugo ufite ikibazo kidasanzwe cy’ubuzima bakabimenyesha Abajyanama b’ubuzima bubegereye, bakanamushishikariza kujya kwa muganga, kuko hari indwara zihitanira abantu mu ngo zashoboraga gukira baramutse bagannye muganga hakiri kare.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14