Rusizi: Umunyonzi w’imyaka 33 yateshejwe kwiyahura ku nshuro ya 3

Rusizi: Umunyonzi w’imyaka 33 yateshejwe kwiyahura ku nshuro ya 3

Nshimiyimana Aaron, wo mu Mudugudu wa Cyapa, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, ukora umwuga w’ubunyonzi, arembeye mu bitaro bya Gihundwe nyuma yo kugerageza kwiyahura bikanga, ubwo bageragezaga kumukura mu mugozi akaba yakubise agahanga hasi agakomereka.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango, Kamana Elias yatangarije Imvaho Nshya ko uyu mugabo watashye yasinze inzoga bita Icyuma, akaba agirana amakimbirane n’umugore we aho ashinja umugore kumuca inyuma, umugore akabihakana.

Asobanurta ko umugabo ageze mu rugo igihe cyo kurya yasabye umugore ko we bamushyira ibiryo mu cyumba, umugore arabimushyira, we n’abana babo 3 basangira na nyina muri salo.

Ati: “Ubwo baryaga umuhungu wabo mukuru w’imyaka 14, yumvise mu cyumba ibimeze nk’ibihubangana, yihuta ajya kureba yibaza ibibaye, asanga ni se wahambiranyije imishumi y’inkweto, arayimanika yishyiramo.’’

Avuga ko uwo muhungu yihutiye gushakisha aho mu cyumba icyo acisha iyo mishumi, arayica, se arahubuka akubita agahanga hasi kuri sima karasaduka. Induru ziravuga, irondo, abayobozi n’abaturage baratabara basanga umugabo avirirana, agahanga kasadutse bihutira kumujyana mu bitaro bya Gihundwe.

Yongeyeho ati: “Nyuma twasanze umugore mu rugo turamuganiriza, tunajya mu bitaro bya Gihundwe dusangayo umugabo na we turamuganiriza turi kumwe n’inshuti z’umuryango n’abandi twabonaga bashobora kudufasha, bombi tubereka ingaruka ziri mu byo birirwa bakora bigayitse, batubwira ko bagiye kwisubiraho bakabireka, bakabana neza mu mahoro.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Ingabire Joyeux avuga ko kwiyahura ari icyaha, bakaba bategereje ko ava mu bitaro agatabwa muri yombi akabazwa ikibazo afite nyirizina kimutera gushaka kwiyambura ubuzima ahoramo.

Ati’’ Biterwa no kutigirira icyizere ntanakigirire uwo bashakanye, akumva ko buri gihe amuca inyuma, akumva yabikemuza kwiyahura ariko si byo. Kwiyahura ni icyaha gihanwa n’amategeko, umuntu uhora akora ibintu nk’ibyo ntitwamureka ngo bihore bityo, kuko amaherezo twazasanga  noneho yiyahuriye mu ishyamba cyangwa ahandi.’’

Yasabye abaturage kwirinda gukemuza ibibazo bafite uburyo bushyira ubuzima bwabo mu kaga, cyane cyane bashaka kubwiyambura cyangwa kugira undi babwambura, ababwira ko ubwo ari ubugwari, ahubwo ko baba bakwiye kugana abayobozi bakabagira inama, bakanareka ibiyoga bibi banywa kuko na byo birushaho kubayayura imitwe bagatakaza ubwenge.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14