Rusizi: Umunyeshuri wigaga mu yisumbuye yahitanywe n’inkuba

Rusizi: Umunyeshuri wigaga mu yisumbuye yahitanywe n’inkuba

Nyiraguhirwa Emelyne w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mashuri yisumbuye, yahitanywe n’inkuba imukubitiye mu kiraro cy’inka z’iwabo aho yari yugamanye na bagenzi be batatu mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.

Inkuba yamukubise ku wa 31 Mutarama 2026, mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, ariko bagenzi be bari kumwe bivugwa ko ntacyo babaye.

Bivugwa ko Nyiraguhigwa yigaga mu mwaka wa Kabiri w’ayisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gaseke  ruherereye mu Murenge wa Nyakabuye.

Umwe mu bana bari bugamanye warokotse, yabwiye Imvaho Nshya ko bari bavuye ku ishuri, bari imvura iguye ari nyinshi bugamana na mugenzi wabo mu kiraro cy’inka.

Bumvise inkuba ikubise barikanga, ariko babona mugenzi wabo imutaye hanze aguye ntiyanyeganyega, barebye basanga yapfuye.

Ati: “Yamukubise imuta hanze aragwa ntiyanyeganyega, turebye dusanga yapfuye duhamagara abari bugamye mu nzu baraza barebye basanga koko yapfuye, ni ko guhuruza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bahageze na bo basanga byarangiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali, yavuze ko Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu Bitaro bya Mibilizi ukaba washyinguwe kuri iki Cyumweru.

 Ati’’ Ni byo twahageze dusanga yapfuye… Inkuba yamukubise imukura mu bandi bana 3 bari bugamanye imuta hanze ahita apfa.”

Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kugama ahantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’inkuba kuko bishobora kubakururira urupfu.

Anasanga hakwiye ubuvugizi ibice nk’ibi byibasirwa n’inkuba cyane, abaturage bagahabwa imirindankuba nk’uko bimeze mu bigo by’amashuri, ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kugira ngo ibyago nk’ibi byirindwe.

Ati: “Nubwo umurindankuba utaba kuri buri nzu y’umuturage ariko mu gace runaka batuye ukahashyirwa. Byagabanya ibi byago, bikanaba igisubizo kirambye ku buzima bw’abaturage kuko bigenda bigaragara ko mu duce tw’imisozi miremire guhitanwa n’inkuba bigenda biba nk’icyorezo.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42