Rusizi:  Umukecuru yahitanywe n’impanuka y’imodoka abandi 9 barakomereka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Mugitondo cyo kuri uyu wa 30 Kamena 2025, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya RFTC, yavaga mu Bugarama yekereza i Kamembe mu mujyi wa Rusizi yakoze impanuka, ihitana umukecuru inakomeretsa abantu 9.

Iyo modoka yari itwawe n’umushoferi witwa Bukuru Sylvère bagenzi be bavuga ko yari yaraye asinze zitaramushiramo, yageze mu mudugudu wa Gatare, Umurenge wa Gashonga, igonga ipoto y’amashanyarazi mu ruhande rw’iburyo, ayizamura mu rw’ibumoso igonga igiti, abantu 10 bahita bakomereka umwe agwa kwa muganga.

Umwe mu bashoferi bagenzi ba Bukuru Sylvère wari uyitwaye, yabwiye Imvaho Nshya ko yari yaraye mu kabari avamo mu masaha akuze aryama akanya gato, saa kumi n’imwe z’igitondo ni ho yahagurukije imodoka mu Bugarama yuzuye abagenzi bajyaga i Kamembe.

Ati: “Kubera umunaniro uvanze n’inzoga zitari zamushizemo, yageze mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Kabakobwa, Umurenge wa Gashonga, ibitotsi biramutwara imodoka ayikubita kuri ipoto y’amashanyarazi mu ruhande rwe rw’iburyo, aba nk’ukangutse ariko ibitotsi bikimurimo, ayigarura mu muhanda biranga ayimanura munsi yawo ku ruhande rw’ibumoso, ayikubita ku giti.”

Yakomeje ati: “Hahise hakomereka bikomeye abantu 10 na we arimo, harimo umukecuru wo mu Mudugudu wa Misave muri ako Kagari wo mu kigero cy’imyaka irenga 70, wari ugiye kwa muganga mu bitaro bya Gihundwe, abakomeretse bagejejwe mu bitaro ahita apfa.”

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi modoka yari irimo abagenzi 29, igeze mu Mudugudu wa Gatare, kubera  umunaniro no kutaringaniza umuvuduko, umushoferi wari uyitwaye agonga ipoto y’amashanyarazi, anagonga igiti, imodoka irangirika, hanakomereka  uwo mwanya abantu 10.

Ati’’ Hakomeretse abantu 10 bajyanwa mu bitaro bya Gihundwe, babagejejeyo, umukecuru wari ukijyamo arapfa, imodoka irangirika bikomeye. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi bitewe n’aho yari ageze.’’

Yibukije abashoferi kwitwara neza mu muhanda birinda umuvuduko ukabije, gutwara bananiwe no gukorera ku jisho, abasaba kubahiriza amategeko y’umuhanda.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE