Rusizi: Inzu yari ituwemo yahiye irakongoka itikiriramo iby’agaciro gasaga miliyoni

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Inzu yo guturamo y’ibyumba 5 na salo y’uwitwa Niyonsenga Daniel, yakodeshwaga na Ngiruwonsanga Sebastien w’imyaka 66, mu Mudugudu wa Ntemabiti,akagari ka  Kamashangi,umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi,yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka, hatikirira iby’agaciro ka miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Umwe mu batuye muri uwo Mudugudu,yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nzu yabagamo uwo Ngiruwonsanga Sebastien n’umugore we, n’akandi karyango kabagamo umusore na we wahakodeshaga, ubwo bose bari bagiye, badahari, bahamagawe n’abaturanyi bababwira ko inzu babamo iri gushya, baje basanga yakongotse.

Ati: “Baje basanga yakongotse ibyarimo byose byahiriyemo kuko twagerageje kuzimya bikatunanira, duhamagaye polisi iza ntacyo ikiramira, ibyarimo byose bikongokeramo.’’

Avuga ko mu byo abayibagamo bavuze bakihagera byahiriyemo harimo ibiribwa,imyambaro yabo bose, ibiryamirwa,telefoni 2 za Smart phones,amafaranga 15.000 n’ibindi,byose hamwe by’agaciro k’arenga miliyoni imwe.

Undi muturage ati’’ Harakekwa insinga z’amashanyarazi zishaje cyane, zitanujuje ubuziranenge, nikoze nabi kuko umuriro waturutse mu nzu imbere, abayibamo bakavuga ko nta kintu bari bacometse,ariko natwe turebye neza ni cyo twaketse kuko nta kindi twabonaga cyabiteye,kuko bavuga ko bose bagiye nta kintu bacometse.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux na we yavuze ko  inzu ikimara gushya, barebye bagasanga insinga z’amashanyarazi zayo zari zishaje cyane, zitanujuje ubuziranenge n’abakoze instalasiyo yayo yashobora kuba batarayikoze neza,kikaba ari cyo cyabiteye.

Ati’’ Inkongi y’umuriro yaturutse ku bibazo by’amashanyarazi, birimo insinga zishaje cyane zitanujuje ubuziranenge, no kuba abakoze instalasiyo barayikoze nabi bakoresha ibikoresho bitujuje ubuziranenge, ni cyo twashoboye kubona.’’

Yavuze ko abayibagamo bacumbitse ahandi, abaturanyi babo bakomeje kubitaho babasura bakanabafasha uko bashoboye ngo bashobore kongera kubona iby’ibanze kuko nta na kimwe basigaranye.

Yasabye abaturage kujya bitondera insinga z’amashanyarazi bashyira mu nzu zabo,kuko hari izishya bigaragara ko ari ho ikibazo giturutse.Bakanaha akazi ko kuzibashyiriramo ababizi neza.

Ati’’ Turasaba abaturage kujya bitondera ibikoresho by’amashanyarazi bakoresha mu nzu, n’abayabashyiriramo,kuko hari izifatwa n’inkongi y’umuriro iki kibazo kikagaragara,ariko bakoresheje insinga zu juje ubuziranenga n’abazibashyirira mu nzu babizi neza, impanuka nk’izi z’inkongi y’umuriro zakwirindwa.’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba nta bwishingizi iyi nzu yagiraga ari igihombo gikomeye cyane kuri nyirayo, akahahera ashishikariza abaturage kujya bashaka ubwishingizi bw’inyubako zo guturamo bakodesha n’izo bararamo kugira ngo igihe ibyago nk’ibi bije  bagobokwe.

Polisi yatabye ngo izimye iyo nkongi birangira n’ubundi iyo nzu inakongotse
Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro,itikiririramo iby’arenga miliyoni imwe
  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE