Rusizi: Ibibanza by’umujyi bitubatse byahindutse indiri y’abajura n’imbwa z’inyagasozi

Abatuye, abagenda n’abakorera mu mujyi wa Rusizi batewe inkeke n’ibibanza byegereye inyubako z’ubucuruzi, zahindutse indiri y’abajura n’imbwa z’inyagasozi, zihihisha zigateza abaturage umutekano muke.
Aho ni uguturuka kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe werekeza mu mujyi rwagati ba nyirabyo batubaka, bakabihingamo imyaka nk’ibigori, avoka n’indi.
Umwe mu bagore bacuruza mu mujyi rwagati yavuze ko ataha hafi y’urusengero rwa ADEPR. Ubwo yatahaga ku mugoroba bwije, yashikujwe agakapu karimo telefoni n’amafaranga 200.000.
Ati: “Telefoni n’amafaranga narabibuze nabo mpamagaye ngo bamwirukeho kuko hari mu kabwibwi, bambwira ko bidashoboka kuko hepfo mu bigunda bihari hashobora kuba hari bagenzi be kenshi baba bafite intwaro gakondo, bashobora kubagirira nabi, ibyanjye mbibura ntyo.’’
Bavuga ko nubwo ari hafi ya sitasiyo ya Polisi ya Kamembe n’irondo rihibanda, bacungana n’izo nzego, bazica mu rihumye bagateza abaturage umutekano muke.
Umwe mu banyerondo bakorera muri uyu mujyi, ati: ”Ni habi cyane. Nk’ubu mu byumweru 2 bishize, hari mu ma saa kumi z’igitondo, umugabo wari uturutse i Kigali aje mu bukwe, yarahageze ari wenyine abona abasore 2 bamusatira, baramuniga, bamwambura telefoni 2 n’amafaranga 90 000.”
Yongeyeho ati: “Umwe baragundaguranye tuba turahageze turamufata, tumusangana telefoni yari amaze kumwambura, uwajyanye indi n’amafaranga 90 000 araducika amanukira muri ibyo bigori turamubura.”
Avuga ko byari bibaye hashize iminsi mike hafatiwe n’ubundi abasore 3 mu bihe bitandukanye bambuye abagabo 2 n’umugore amatelefoni n’amafaranga birukankiramo bagatinya kubakurikirayo ngo batabagirira nabi kubera uburyo ari ikigunda gusa.
Ati: “Ntiduhangayikishijwe n’abo bajura gusa, tunahangayikishijwe n’imbwa ziryana zihisha mu bibanza byo haruguru y’umuhanda zikarya abahanyuze kuko hari abo zagiye zirya bakajya kwivuza, bazindutse batazibonye, hafi y’ibitaro bya Gihundwe. Hateye ubwoba pe!
Ikindi avuga gihangayikishije, ni abana b’inzererezi babiraramo mu bihe by’izuba, bakahagabanira ibyo bambuye.
Ati: “Uyu mujyi uragenda wuzuramo abana b’inzererezi umuntu atamenya aho baturuka kandi ni muri biriya bigunda barara, bagabanira ibyo bambuye cyangwa bakazinduka bambura abaturage, bakabyirukankiramo. Biteje umutekano muke rwose.”
Bavuga ko ibi bibanza ari 9, birimo 6 biri mu gice cyo haruguru y’umuhanda wa kaburimbo uca mu isoko rwagati, munsi y’ibitaro bya Gihundwe, ibindi 3 bikaba munsi ya Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Bifuza ko byakubakwa, bigahindura isura y’umujyi n’inyubako z’ubucuruzi zikorerwamo zikiyongera.
Basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gushishikariza ba nyira byo kubyubaka cyangwa kuhakorera ibitabangamiye abandi baturage.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko koko ari ikibazo gikomeye cyane n’ubuyobozi bukibona, hari gahunda iri gutegurwa ijyanye no gukomeza kuvugurura umujyi wa Rusizi,ifite ibice 2, harimo gutunganya site nshya z’imiturire haba mu mujyi wa Rusizi no mu mirenge hirya no hino.
Ati: “Ku bibanza by’umujyi bitubatse, byamaze kubarurwa. Turateganya inama na ba nyira byo, tuganire ku buryo bwo kubibyaza umusaruro hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi.’’
Arakomeza ati: “Icyakora igihe bitarubakwa itegeko rigena ko nyir’ikibanza agomba kugifata neza, harimo kugikorera isuku, kukizitira neza n’ibindi. Na byo tuzabiganiraho babyibutswe. No mu bihe bishinze hari abagiye bandikirwa basabwa gutunganya ibibanza byabo hirya no hino mu mujyi wa Rusizi. Tugiye kubyongeramo imbaraga.
