Rusizi: Abayobozi bibukijwe ko kuzuza inshingano neza bisaba ubufatanye

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred bagabiriye n’Abajyanama n’abakozi b’Akarere ka Rusizi ku miyoborere yakwihutisha iterambere ku baturage ba Rusizi n’Umujyi wa Rusizi, bibutswa ko kuzuza inshingano bisaba ubufatanye.

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Kuzuza inshingano zanyu neza bisaba ubufatanye aho waba ukora hose, ibyo waba warize byose, uko waba wumva ukomeye kose. Gufatanya bikajyana no gukundana hagati yanyu kuko mwese muhuriye ku muturage”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney

Yongeyeho ati: “Ibyo mukora byose bigomba kuba bishingiye ku guteza imbere umuturage. Abajyanama mufite inshingano nk’iz’Abadepite mu Karere. Akarere kazatera imbere mu gihe abagize ibyiciro byose by’imiyoborere yako bahagurutse bagakora kandi bagakorana”.

Aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi yasabye abakorera ku Murenge gushyira imbere umuturage, bita ku mutekano, barwanya ruswa n’akarengane, bamukemurira ibibazo.

Ati: “Icyo mwashinzwe, icyo mwahamagariwe ni umuturage; kandi icy’ingenzi musabwa ni no kumukunda”.

Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred yasabye abaturage b’Umurenge wa Nzahaha gukomeza kubungabunga umutekano no kudahishira ikibi. Gukomeza gushikama mu rugamba rw’iterambere.

Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred yasabye abaturage gukomeza kubungabunga umutekano (Foto Akarere ka Rusizi)

Yasabye abakozi gukomeza kwimakaza serivisi inoze ihabwa umuturage, imukemurira ibibazo, bityo umuturage agahora ku isonga kandi bikamufasha kwiteza imbere kandi ko kubigeraho bisaba kubaka ubufatanye bw’inzego zose.

Minisitiri Gatabazi yakomeje agaragariza abitabiriye inama ko ubwuzuzanye bw’inzego zose ari bwo buzamura umuturage. Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere batanze ibitekerezo ku cyarushaho guteza umuturage imbere.

Yasabye abaturage gukomeza kubungabunga umuryango birinda amakimbirane mu ngo.

Abaturage ba Nzahaha bagejeje kuri Minisitiri Gatabazi iby’ingenzi bakeneye mu kwihutisha iterambere ry’aho batuye; bamugejejeho kandi n’ibibazo bibabangamiye kugira ngo bikemurwe.

Abatuye Nzahaha bahawe umwanya batanga ibitekerezo ku byakwitabwaho mu kwihitisha iterambere banabaza n’ibibazo (Foto-MINALOC)

Minisitiri Gatabazi yasabye abakozi n’abayobozi kwita ku muturage bibanda ku mutekano w’umuturage; kgutanga serivisi nziza; gukemura ibibazo by’abaturage; guhugura no kwigisha abaturage; gukurikirana no kugenzura gahunda za Leta zigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye banasuye abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo baboneraho gutaha ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’abaturage byubatswe na Polisi y’u Rwanda.

Banasuye abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo (Foto MINALOC)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
NYIRISHEMA CHRISTOPHE says:
Gicurasi 9, 2022 at 9:01 am

GUSURA ABATURAGE NIBYIZA BIBAFASHA GUHORA BARI UPDATE MWITERAMBERE KANDI BOSE ITERAMBERE RIKABAGERAHO BYIHUSE CYANE IYO BABIGIZEMO IMYUMVIRE NIMYITWARIRE MYIZA

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE