Rusizi: Abasore 2 bafatanywe intama 5 bibye bazigejeje i Nyamasheke

Rusizi: Abasore 2 bafatanywe intama 5 bibye bazigejeje i Nyamasheke

Hashakineza Jacques w’imyaka 25 na Irambona Eraste w’imyaka 22, bafatanywe intama eshanu bari bibye mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi bazigejeje mu Murenge wa Karengera w’Akarere ka Nyamasheke. 

Bivugwa ko aho bafatiwe bari bigize abashumba bazo baziragiye nyuma yo kuzikura mu kiraro cyazo mu masaha y’igicuku bujya gucya. 

Amakuru y’uko zibwe yamenyekanye ubwo nyirazo yabyukaga agiye kuziha ubwatsi agasanga nta ziri mu kiraro. 

Byahuriranye n’uko hamenyekanye amakuru y’uko hari abasore bafatanywe intama enge baziragiye indi bayiziritse mu ishyamba mu Kagari ka Mwezi, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke. 

Umwe mu baturage bahaye Imvaho Nshy ayo makuru yagize ati: “Abayobozi b’impande zombi bahuje ibivugwa n’umuturage wibwe n’abari bafashe abo bajura bigize abashumba, basanga ari iz’uwo muturage azishyikirizwa zose. Ku bw’amahirwe nta n’imwe yabazwemo kuko hari izibwa ba nyira zo bagahamagazwa zamaze kubagwa.”

Avuga ko ibihe nk’ibi byegereje iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, hakunda  kwaduka abasore b’imburamukoro birirwa bagenda bacunga aho bari bwibe amatungo y’abaturage nijoro cyangwa aho bari butobore inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel,  yavuze ko  aba basore bafatanywe izi ntama bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Karengera ngo bakurikiranwe. 

Umuturage wibwe yasanze intama ze zarokoww zozirikwa ku Biro by’Akagari ka Mwezi arazisubizwa. 

Gitifu Habimana yagize ati: “Bafashwe bashyikirizwa inzego z’umutekano, umuturage asubirana intama ze.”

Yasabye abaturage kurushaho  gucunga ibyabo muri iyi minsi bita iya gashogoro inegereje iminsi mikuru, ugize icyo abura akihutira gutanga amakuru kugira ngo gikurikiranwe.

Yanihanangirije abasore babura gukora imirimo ibateza imbere itagize uwo ibangamiye, bakishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, ko abazajya babifatirwamo batazajya bihanganirwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14