RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo

RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo

Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangira igerageza ku buryo ibiciro byahuzwa n’uburebure bw’ingendo mu Mujyi wa Kigali.

RURA ikomeza isobanura ko bizahera by’umwihariko ku bakora ingendo mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bikazatangizwa ejo ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Iryo gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga n’uwa Downtown-Kabuga.

Umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (tap out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyuzwa amafaranga y’urugendo rwose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
muhire

Ni byiza noneho bus ntizizongera kuguma muri gare kuko ku byapa hazaba hari abagenzi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00