Rulindo: Ibura ry’amazi rituma bamwe boga 2 mu cyumweru

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bamaze umwaka amavomo n’ibigega by’amazi bidaherukamo amazi, bikaba bibagiraho ingaruka zirimo no kuba abagize amahirwe yo kubona amazi bafata ingengabihe yo koga nibura kabiri mu cyumweru.
Bavuga ko kutagira amazi bibateza ingorane zinyuranye zirimo indwara zituruka ko mwanda, no gukora ingendo ndende cyane bajya gushaka amazi mu mibande no mu mabanga y’imisozi.
Aba baturage bavuga ko amazi bayakura mu migende yo mu mibande na yo yuzuyemo imiyorogoto, ahantu haba hazamuka cyane bakoresha nibura isaha n’igice kugira ngo bagere mu ngo zabo ziri mu mpinga y’imisozi.
Ibyo byatumye hari bamwe batangiye gucuruza amazi bavoma, aho ijerekani imwe kuri ubu igeze ku mafaranga y’u Rwanda 300, ugasanga biroba bamwe mu baturage cyane cyane abatishoboye.
Manirakiza Jacqueline wo mu Kagari ka Rwiri, avuga ko ikibazo cy’amazi kimaze kubarenga, kandi ko hashize igihe ubuyobozi bukizi.
Ati: “Twarumiwe, tumaze umwaka nta mazi. Ibyo gukaraba buri munsi ntibikibaho. Njyewe nkakaraba kabiri mu cyumweru nk’iyo mfite ubukwe cyangwa gahunda ikomeye. Iminsi isigaye nkoresha amazi make cyane cyangwa nkakoresha ayo mba maze kurongesha ibijumba ibirenge nabwo ibyo bita kwihungura umucucu. Ubu kumesa imyenda yaba twe n’abana ntibipfa koroha mu gihe cy’iri zuba.”
Maniragaba Phocas na we wo muri ako Kagari yongeyeho ko nta mazi aheruka mu mavomo yabo, kandi kutayabona hafi ngo bibongerera ikiguzi cyo kubaho.
Ati: “Iyo ushaka amazi meza, ujyayo cyangwa ukayagura, ijerekani imwe bayigurisha amafaranga y’u Rwanda 300, ni nk’aho bayigucuruza nk’amavuta. Hari abasore bayakura mu kabande, cyangwa se abandi bakayakura kuri Base bakayazana n’amagare. Ku bakene biragoye cyane kuko ntibapfa kubona igiceri.”
Avuga ko ibura ry’amazi rigira ingaruka ku buzima bwabo ariko cyane ku bana kuko ngo bahora barwaye inzoka.
Yagize ati: “Nko mu gihe cy’izuba abana bari kujya kwiga muri nzamurabushobozi, umwana ajya ku ishuri atakarabye, ibikoresho byanduye, natwe tutagikora isuku y’umubiri, abana utuda twaje imbere kubera inzoka zo mu nda. Hari n’abakoresha amazi y’imvura atatunganyijwe neza, abandi bagakoresha ayanduye. Nta mahitamo, ushaka amazi meza agura, utabifitiye ubushobozi abura byose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yemera ko ikibazo cy’amazi mu Murenge wa Cyungo ndetse no mu tundi duce tw’Akarere gihangayikishije ariko kiri mu nzira yo gukemuka.
Yagize ati: “Turabizi ko hari aho abaturage bababaye cyane kubera ibura ry’amazi. Ariko imiyoboro myinshi yarashaje. Twatangiye kuyisana buhoro buhoro. Ubu hari aho batangiye kubona amazi, ndetse n’i Cyungo tuzabageraho vuba uko ubushobozi bugenda buboneka. Twasabye abaturage kwihangana, kuko iki kibazo kizakemuka burundu mu minsi iri imbere.”
Akarere ka Rulindo gafite intego yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze 2026, ariko mu bice bimwe na bimwe ikibazo cy’amazi kiracyari ingorabahizi, aho gisa nk’ikidindiza ubuzima bw’abaturage mu buryo bugaragara.
Usanga resitora zo muri ako gace zirangwa n’umwanda cyane ku bikoresho byo ku meza no mu gikoni kubera kubura amazi n’ayo babona bikaba byabasabye ingufu.


