Ruhango: Umugore wibanaga yasanzwe mu muferege yapfuye

Ruhango: Umugore wibanaga yasanzwe mu muferege yapfuye

Ntashamaje Enata w’imyaka 50 wibanaga mu nzu mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango, yasanzwe mu muferege yishwe n’abantu bataramenyekana ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024.

Benimpuhwe Marie Gorethi, Umunyamabanga w’umusigire w’Umurenge wa Kabagali, avuga ko Ntashamaje yasanzwe yapfuye ibimenyetso bigaragazwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana, aho kuri ubu inzego zitandukanye zatangiye iperereza ku rupfu rwe.

Ati: “Ni byo koko Enata wibanaga kubera ko umwana w’umuhungu afite ubu aba mu Mujyi wa Kigali, ejo yasanzwe mu muferege yapfuye aho ibimenyetso afite mu maso bigaragaza ko  yishwe, ndetse inzego zitandukanye zatangiye iperereza ubu umurambowe ukaba wamaze kujyanwa mu Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma.”

Benimana akomeza avuga ko kuri ubu nk’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagali bagiye kuganira n’abaturanyi ba Nyakwigendera ndetse n’abaturage muri rusange mu rwego rwo kubahumuriza no kubibutsa ko bagomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Gusa amakuru aturuka mu baturanyi ba Nyakwigendera bakaba bavuga ko ubusanzwe yabagaho ntawe bagirana ikibazo, ari n’aho bahera basaba inzego n’ubuyobozi gushyira imbaraga mu gushaka abagizi ba nabi bamwishe kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Ntashamaje akaba apfuye asize umwana umwe w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka 20, aho kuri ubu yabaga mu mujyi wa Kigali.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

Ruhango Muhanga Nyanza Nyamasheke Kayonza Nyagatare
Gicumbi Ngororero hakwiye gushyirwa imbaraga zikomeye kubera ubwicanyi buli kuhakorerwa kuko biteye inkeke umuntu wishwe akenshi usanga byabereye hamwe muli aho hantu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  2. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  3. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  4. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49
  5. Ayra Starr agiye gutaramira muri Coachella 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:34