Ruhango: Umuco nyarwanda si ukwirirwa wogeje akarenge ahubwo ni ukwitabira umurimo

Ababyeyi bo mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ababyiruka bakwiye kumva ko umuco nyarwanda urangwa n’uko umuntu akora akitabira umurimo atari ukwirirwa yicaye, maze nyuma yo gukora akishimira ibyagezweho, akanarushaho kubyongera no kubisigasira.
Bazubagira Francoise ni umwe mubabyeyi bo mu Karere ka Ruhango, avuga ko n’ubwo Igihugu gikora byinshi ngo gifashe ababyiruka kumenya umuco, na bo bakwiye gushyiramo imbaraga cyane cyane bakibuka ko umuco ujyana no gukora, atari ukwirirwa wicaye utegereje abaguha.
Ati: “Ntacyo igihugu kidakora ngo gifashe abakiri bato babyiruka indangagaciro, [….] ariko usanga abo babyiruka batabikozwa bakabyuka boza akarenge bakirirwa bazerera utababaza umurimo, nababwira ko umuco atari ukwirirwa wogeje akarenge ahubwo umuco ari ukwitabira umurimo, kuko bigufasha twiteza imbere no kudatinya gukora nkuko nanjye nabitojwe nkiri muto.”
Umukecuru we ufite imyaka 70, avuga ko kera barangwaga no gukunda umurimo, ariko ababyiruka kuri ubu usanga boza akarenge bakisiga, ubundi bagategereza uwabatamika, ibyo avuga ko bidakwiye.
Ati: “Kera ababyeyi bacu bazindukaga batubwira kujya kwiga tuvuye kwahirira inyana basaza bacu batuye amazi, none rero uko mbona ababyiruka kuri ubu ntakwitabira umurimo babyuka bogeje akarerenge, bagategereza gusaba nta kwitabira umurimo, inama nabagira ni ukwibuka ko umuco nyarwanda utarera bajeyi, ahubwo utoza abantu kwitabira umurimo udashyigikira abirirwa bicaye.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko umuco udakwiye gutwarwa n’imyidagaduro ahubwo ukwiye gufatwa nk’urufunguzo rw’umurimo, ubundi kandi hakabaho kurinda ababyiruka.
Ati: “Tugomba kurinda urubyiruko rwacu ingaruka z’imico mibi iva hanze usanga iruhindura, ndetse tukibuka ko umuco udakwiye gufatwa nk’ibikorwa by’imyidagaduro, ahubwo dukwiye kumva ko umuco ari urufunguzo rwo kwitabira umurimo, tugakora tugateza imbere Igihugu cyacu ari nako natwe twiteza imbere.”
Yakomeje avuga ko, igitaramo ndangamuco gikwiye kujya kibera abantu intangiriro yo kurushaho gukora, ndetse no guharanira guteza imbere aho bavuka by’umwihariko ababa baragiye gukorera mu bindi bice by’Igihugu bakagaruka gushora imari bagafatanya n’ubuyobozi guteza imbere abo basize bahatuye.
