Ruhango: Kwibuka abishwe muri Jenoside ni ukubaha agaciro bambuwe

Ruhango: Kwibuka abishwe muri Jenoside ni ukubaha agaciro bambuwe

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabagali ruherereye mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA wibukije ko kwibuka abishwe muri Jenoside ari ukubaha agaciro bambuwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ruhango Nyandwi Bernard, yabigarutseho ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kwibuka abazize Jenoside ari ukubasubiza agaciro bambuwe kandi ko bituma Abanyarwanda bigira ku mateka yabo.

Ati: “Iyo twaje kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuba turi kubasubiza agaciro bambuwe n’ababishe, ndetse tukavomamo ingamba zo kwirinda ikibi tugaharanira gukora icyiza.”

Mukayiranga Jeannette umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango avuga ko ashimira Inkotanyi zamutabaye mu gihe cya Jenoside.

Ati: “Ndashimira Inkotanyi kuko ni zo zadutabaye zidukura mu nzira y’umusaraba twarimo na cyane ko iyo zitaba zo ntabwo mba nkiriho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ntawukwiye kwijandika mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko aba ashyigikiye abagereka ku Rwanda ibibera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati: “Kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside si byiza Abanyarwanda dukwiriye kubyirinda, kuko ababijyamo bari inyuma y’abagereka ku Rwanda ibibazo by’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Rero twirinde ibyo bikorwa bibi ahubwo duharanire iterambere ryacu nk’Abanyarwanda.”

Urwibutso rwa Kabagali ruherereye hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kabagali, uyu munsi rwatangirijweho icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga 6 600.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14