Ruhango: Iyangirika ry’iteme rya Bidogo ryahagaritse ubuhahirane 

Ruhango: Iyangirika ry’iteme rya Bidogo ryahagaritse ubuhahirane 

Abatuye ku gice cy’Umurenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, bavuga ko kubera Iteme rya Bidogo ribahuza n’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza ryangijwe n’ibiza, ntibakibasha guhahirana hagati yabo, bakifuza ko ubuyobozi bubafasha rigakorwa.

Manirareba Joseph atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuba iteme rya Bidogo ribahuza n’Umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza ryangijwe n’ibiza guhahirana bitaborohera kuko nta kinyabiziga kinyuraho.

Ati: “Urabona hariya hakurya ni mu Murenge wa Busoro muri Nyanza, ubu rero ntitukibasha guhahirana, cyane cyane mu gihe cy’imvura, kubera iri teme rya Bidogo ryangiritse, ndifuza ko ubuyobozi budufasha rigakorwa.”

Irakarama Marie Solange, nawe atuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, avuga ko bishobotse ubuyobozi bwabafasha Iteme rya Bidogo ribahuza n’Akarere ka Nyanza rigakorwa kuko mu gihe cy’imvura batabasha kwambuka.

Ati: “Icyo nakubwira, ubuyobozi budufashe iri teme ryacu rikorwe kugira ngo ibinyabiziga bibone aho bica natwe tworoherwe n’ubuhahirane n’abaturanyi bacu bo hakurya i Busoro, kandi binaturinde guhorana ubwoba ko abanyeshuri brigwamo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney, avuga ko iryo iteme rya Bidogo rihuza Akarere ka Ruhango na Nyanza ryasenyutse, hari gahunda yo kurikora umwaka utaha ndetse n’ingengo y’imari yo kurikora ihari.

Aragira ati: ” Ni byo iteme ra Bidogo riduhuza n’Akarere ka Nyanza ryasenywe n’ibiza mu minsi ishize, rero icyo nakwizeza abaturage bari kurisaba ni uko umwaka utaha wa 2025 rizatangira gukorwa mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cyaryo.”

Ikibazo cy’iteme rya Bidogo, kigarukwaho n’abatuye Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro, aho na bo bifuza ko cyakorwa kuko usanga mu gihe cy’imvura kirengerwa n’amazi, bisaba ko ubuyobozi bushyira imbaraga mu ikorwa ryacyo kugira ngo ikibazo cy’imihahiranire hagati y’abatuye utu Turere cyane cyane mu gihe cy’imvura gishakirwe umuti urambye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14