Amakuru mashya
Impungenge z’u Rwanda kuri Sylvain Ekenge wongeye kugirwa Umuvugizi wa FARDC  Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF

Ruhango: Ivuriro ryahawe uwikorera birangira ritongeye kubavurira kuri Mituweli

Ruhango: Ivuriro ryahawe uwikorera birangira ritongeye kubavurira kuri Mituweli

Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ivuriro ry’ingoboka bajyaga bivurizaho bakoresheje ubwisungane mu kwivuza, ryeguriwe uwikorera none ntirishobora kubavurira ku bwisungane mu kwivuza bwa Mituweli.

Bavuga ko kuva aho ubuyobozi bw’Akarere buryeguriye umushoramari wikorera bakaba batacyihivuriza  bakora  urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mbuye. 

Bizumuremyi Amiel wo mu Kagali ka Kabuga, avuga ko mbere ivuriro ry’ingoboka bahawe rikigengwa n’ikigo nderabuzima cya Mbuye, bavurirwaga ku bwisungane mu kwivuza, ariko nyuma yo kuriha uwikorera bivuza bishyura ijana ku ijana.

Ati: “Ivuriro ryacu rigikorerwaho n’abaganga bavaga ku kigo nderabuzima cya Mbuye, wararwaraga ukanyarukirayo kuko batuvuraga dukoresheje ubwisungane mu kwivuza (Mituweli). Ariko nyuma yo kuriha umushoramari twarayobewe kuko iyo ugannyeyo bakuvura wishyuye ijana ku ijana, ku buryo twasubiye ku rugendo twakoraga tutararihabwa.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha umushoramari wahawe iryo vuriro akajya abavurira ku bwisungane mu kwivuza, bitagombye ko bongera gukora urugendo bajya kwivuza indwara zoroheje ku kigo nderabuzima.

Ati: “Nibaduhe ivuriro ryacu kuko ryongere rituvurire ku bwisungane mu kwivuza, kuko hari igihe urwaza umwana nijoro bikakuyobera kubera ko basigaye batatuvurira ku bwisungane mu kwivuza, ku buryo umumotari hari igihe aguca amafaranga muri iryo joro ukanayabura kandi ugomba kujya ku kigo nderabuzima.”

Uwitwa Mukabaziga Marcelline, avuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha ivuriro begerejwe rikongera kubavurira ku bwisungane mu kwivuza, kuko gukora urugendo rugera ku isaha warwaye ugiye kwivuriza ku kigo nderabuzima bituma ugerayo wanegekaye.

Ati: “Twari dufite ivuriro ryatuvuraga none sinzi uko byagenze ku buryo nta muntu ushobora kuhivuriza atishyura ijana ku ijana. Ku buryo n’ubundi twongeye gukora urugendo rutari mu nsi y’isaha n’amaguru tujya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mbuye. Muri make nibadufashe kugira ngo ivuriro twegerejwe ryongere rituvurire ku bwisungane mu kwivuza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ubuyobozi bw’aka karere bwatangiye gukora ubuvugizi mu Kigo cy’Igihugu igisubizo kiri hafi kuboneka. 

Ati: “Kiriya kibazo ntabwo i kiri kuri ririya vuriro ry’ingoboka ryonyine kuko dufite n’andi tweguriye abikorera nayo atabasha kuvurira abaturage ku bwisungane mu kwivuza. Rero twatangiye kugikorera ubuvugizi muri RSSB kugira ngo abaturage bongere kwivuriza ku bwisungane mu kwivuza bidasabye ko rwiyemezamirimo arirekura, kandi twizeye ko igisubizo kiri hafi kuboneka.”

Mu mavuriro y’ingoboka agera kuri 32 abarurwa mu Karere ka Ruhango yegerejwe abaturage, muri yo agera kuri 5 ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko nyuma y’aho yeguriwe abikorera atarimo kuvurira abaturage ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 18
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 23
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 23
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 24
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize umunsi 1