Ruhago:Ibihembo bya Werurwe na Mata muri Shampiyona byasubitswe

  • SHEMA IVAN
  • Mata 6, 2024
  • Hashize ukwezi 1
Image

Rwanda Premier League yatangaje ko abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda muri Werurwe ndetse na Mata, bazahemberwa rimwe muri Gicurasi bitewe n’uko byahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo mu gihe cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyiraho Rwanda Premier League, abayiyobora bahise batangira kugira umuco w’uko abari muri ruhago bayungukiramo nkuko bikorwa mu bihugu byateye imbereBinyuze mu baterankunga bayo, biyemeje kujya bahemba umukinnyi wahize abandi buri kwezi, umukinnyi watsinze igitego cyiza, umutoza mwiza, umunyezamu mwiza bakanatanga ibihembo by’umwaka hiyongereyeho ikipe nziza.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Youssuf, yavuze ko bitewe n’ibihe u Rwanda rugiye kujyamo byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibihembo bya Mata bizatangwa muri Gicurasi.

Yagize ati: “Nkuko mubizi mu bihe tugiye kwinjiramo, u Rwanda n’Isi yose tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibikorwa twajyaga dukora byo guhemba abakinnyi n’umutoza bitwaye neza, icyo gikorwa muri Mata ntikizakorwa kizimurirwa muri Gicurasi.”Yongeyeho ati: “Ibyo bizadufasha guhemba abitwaye neza muri Werurwe na Mata. Ndasaba abakora siporo bose muri rusange gukomeza gufata mu mugongo no gushyigikira abarokotse Jenoside tubaba hafi.”Muri Gashyantare Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wa APR FC ni we mukinnyi mwiza uheruka guhembwa, umutoza Thierry Christian Froger aba umwiza w’ukwezi. Rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah, yabaye umukinnyi watsinze igitego cyiza mu gihe umunyezamu mwiza ari Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.Umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe abandi bo bahembwe ibihumbi 300 Frw.Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 26 aho urutonde rw’agateganyo kugeza ubu ruyobowe na APR FC ifite amanota 59 irusha Rayon Sports amanota 11.

  • SHEMA IVAN
  • Mata 6, 2024
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE