Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko Rubingisa Pudence yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Yari asanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali.

Valens Uwineza yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida, Juliana Kangeli Muganza agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibiro bya Perezida wa Repubulika. Col (Rtd) Donat Ndamage yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique.

Urujeni Bakuramutsa yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Jordan, Lawrence Manzi agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, Asiimwe Arthur wari Umuyobozi Mukuru wa RBA yahawe inshingano muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika. Ni mu gihe Barore Cleophas yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Itangazamakuru (RBA).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48