Rubavu: Yafatanywe ibilo birenga 50 by’urumogi abikuye muri RDC

Rubavu: Yafatanywe ibilo birenga 50 by’urumogi abikuye muri RDC

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Rubavu, afite ibilo 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashwe ubwo yari ageze ku mupaka bagasanga yapakiye urumogi mu modoka.

Yagize ati: “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima kg 57, ahita afatwa.”

Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma, ngo akaba yari bumuhembe ibihumbi 100 Frw amaze kurumugezaho.

SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko amayeri bakoresha agenda atahurwa kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi itazigera ibaha agahenge, bazakomeza gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye, haracyarimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00