Rubavu: Urubyiruko rwiganjemo urw’i Goma rwatahanye impamba y’Umuganda

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Urubyiruko rurwanira amahoro rwo mu Biyaga Bigari rwiganjemo urwaturutse mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatahanye impamba n’umukoro w’umuganda ngaruka kwezi usanzwe ari umwihariko w’u Rwanda.

Uru rubyiruko rwari rumaze Iminsi itatu ruhugurwa ku buryo rwarushaho kugarura no kubiba amahoro mu Biyaga Bigari rwaturutse mu Rwanda, Uganda na DRC igice cya Goma, yateguwe na Vision Jeunesse Nouvelle ku bufatanye na InterPeace

Ubwo rwasozaga umwiherero, rwagize umwanya wo kwitabira Umuganda ngaruka kwezi mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ahatewe ibiti bivangwa n’imyaka, hanacibwa imirwanyasuri.  Urubyiruko rwavuye mu bihugu by’abaturanyi  rwatunguwe n’umurava, urukundo n’ishyaka by’Abanyarwanda, rwemeza ko rugiye kubishishikariza iwabo.

Feza Liliane, umwe mu rubyiruko rwaturutse i Goma, yashimye uburyo Umuganda witabirwa na buri wese harimo urubyiruko, abana, abakecuru n’abasaza, rikaba isomo rikomeye yahakuye yumva ryafasha cyane mu iterambere ry’Igihugu cyabo.

Yagize ati: “Nishimiye kubana n’Abanyarwanda mu muganda, byantunguye cyane uko nabasanze barakora bishimye cyane. Dukurikije intego twihaye yo kubiba amahoro, iwacu tubonye umwanya nk’uyu twaganiriramo n’ibijyanye n’amahoro, twabonye uko baganira ubona bishimye  bahana ijambo n’ibindi.”

Ashima abayobozi bateguye ibiganiro byabahuje kuko ngo babonye umwanya mwiza wo kuganira ndetse n’ibyo bakuyemo bakaba bagiye kubishyira mu bikorwa.

Fr Ringuyeneza Vital, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Vision Jeunesse Nouvelle kizwiho mu gufasha  urubyiruko, ashima kuba urubyiruko rwo mu Biyaga Bigari rwakoranye n’Abanyarwanda Umuganda waranzwe n’ibiganiro byo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati: “Urubyiruko rufite intumbero yo guharanira amahoro rutahanye impamba rujyana iwabo, ibyo babonye bizatuma babona n’umwanya wo kubiba amahoro muri bagenzi babo, bigire hamwe icyabateza imbere kurusha icyabasenya. Ni ibintu byiza cyane kandi bitanga icyizere.”

Fr Ringuyeneza yavuze ko kimwe mu bishengura urubyiruko mu bihugu nka RDC, harimo kubona urubyiruko n’imiryango ruvamo bahunga aho kwicara hamwe ngo bubake Igihugu.

Ndayiragije Reginas, Umuyobozi wa InterPeace mu Karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko urubyiruko rwo mu Karere bizwi ko rwagize uruhare rubi mu mateka mabi ibihugu byanyuzemo ariko ubu biyemeje guhindura ayo mateka, agasimburwa n’ibikorwa byiza byaranze urubyiruko.

Agira ati: “Twashimye ibyo twagezeho muri iyi minsi itatu, kandi tugiye kubishyiramo imbaraga, Twakoranye Umuganda n’abaturage, ni amahirwe twabonye Abanyarwanda babona yo kuganira kuri gahunda zitandukanye ku buryo natwe byaduhaye umukoro kuko twabonye iwacu byadufasha mu kuganira n’urubyiruko bagenzi bacu nyuma y’imirimo y’amaboko ubundi tugashyira mu bikorwa amahoro dushaka kugeraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yashimye uru rubyiruko rwitabiriye uyu mwiherero, abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu guhindura amateka.

Yagize ati: “Uru rubyiruko rwo mu Biyaga Bigari twararuganirije dushima igitekerezo bagize cyo kubiba amahoro no kurwanya amacakubiri, ibyo bigiye hamwe babikoreshe bigisha urubyiruko bagenzi babo, cyane ko muri ibi bihe turimo kuri Congo usanga bagihembera amacakubiri n’inzangano zituma intambara ziba zigahitana ubuzima bw’abaturage.”

Yakomeje agira ati: “Turabashima kuba baje kwifatanya n’abaturage mu Muganda kuko ni kimwe mu bidufasha guhura n’abaturage tugashakira hamwe ibisubizo, na bo iwabo bazabigerageze. Twifuje gusangiza Umuganda abadusuye, ni gahunda ya Leta nziza yo kwikemurira ibibazo abaturage babigizemo uruhare.

Yagaragaje kandi ko abaturutse mu bihugu by’abaturanyi bakunze Umuganda cyane, ndetse hakaba hari icyizere cy’uko bawutangije mu bihugu byabo umusaruro wakwigaragaza ku bwinshi mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye.

Umwiherero w’iminsi itatu wateguwe na InterPeace wasojwe n’iserukiramuco (Festival), aho bamuritse imico itandukanye yo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda na DRC binyuze mu mbyino, imivugo n’ibisigo mu bihangano bikangurira abantu amahoro.

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 1, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE