Rubavu: Urubyiruko rurimo urw’i Goma rwiyemeje kuba umusemburo w’amahoro

Muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari hakomeje kumvikana ibibazo by’umutekano muke, intambara bigira ingaruka ku baturage zirimo imfu, ubuhunzi, inzara n’ibindi bibazo bishingiye ku myiryane, urwikekwe, urwango ndetse n’amacakubiri anshingiye ku moko, n’imiyoborere mibi, aho kuri ubu byiganje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urubyiruko rurimo n’urwaturutse mu Mujyi wa Goma w’icyo gihugu cy’abaturanyi, rwagaragaje ko bidakwiye ko bagenzi babo bakomeza kwishora mu mvugo zihembera urwango, intambara batazi uko zatangijwe n’ibindi bishingiye ku mateka, ahubwo bakwiye kuba umusemburo w’impinduka.
Babigarutseho mu mwiherero ugamije guhangana n’ibibazo bishingiye ku muco, no ku mateka bikomeje kuba imbarutso yo kutagera ku mahoro arambye mu Karere biri kubera mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ni umwiherero wateguwe binyuze mu mushinga wateguwe na InterPeace, Umuryango uhuriza hamwe urubyiruko rwo mu Biyaga Bigari ku bufatanye n’Umuryango ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Pole Insitute), na Vision Jeunesse Nouvelle ifasha urubyiruko mu Rwanda, n’indi miryango yo mu Karere Iharanira amahoro.
Masomeko Hubert ukomoka muri DRC, akaba abarizwa muri Pole Institute, yemeza ko mu minsi ishize no muri ibi bihe hari imvugo z’urwango aho nyuma yo kuzasoza uyu mwiherero agiye kuganira na bagenzi be abashishikarize kuva mu nzangano ahubwo bubake amahoro.
Agira ati: “Turi urubyiruko akenshi usanga iwacu dukoresha ibihangano byacu mu gukwirakwiza imvugo zishishishikariza kubaka amahoro, dufite ibitangazamakuru turi hano kugira ngo twige dusenye ingangabitekerezo ihembera urwango, kandi tuzabigeraho.”
Masomeko yemeza ko ibyo urubyiruko rwo mu gihugu cye rukora ari ukutamenya, aho usanga bakoreshwa n’abandi mu nyungu zabo ariko ngo bagiye kubigisha ni ibintu yemeza ko bizahindura byinshi.
Ashima uburyo yakiriwe mu Rwanda i Rubavu kuko ngo bibereka ko nta rwango bakwiye kugira.
Munnyokore Emmanuel Umuyobozi wa Mazungu Muzo Umuryango ufasha urubyiruko muri Uganda yemeza ko ibiganiro bihuza urubyiruko rwo mu Karere ari ingirakamaro kuko bibafasha gusangira amakuru no gufashanya.
Agira ati: “Mu Karere turacyafite ibibazo bituma amahoro atagerwaho neza ariko twe nk’abahirimbanira amahoro tugiye gukora ibishoboka byose dushingiye ku mateka yacu, umwihariko wacu tuyubake mu rubyiruko rwo ahazaza hashingiyeho. Iyo twahuye turaganira tukarebera hamwe ibikomeje kutuzitira mu rugamba rwo kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nyuma yo kuganira tureba umusanzu wacu twataha, twagera iwacu tukabishyira mu bikorwa rero birakwiye ko urubyiruko rukomeza kwitabwaho kuko ni rwo mizero y’ejo hazaza.”
Fr. Ringuyeneza Vital, Umuyobozi Mukuru wa Vision Jeunesse Nouvelle, avuga ko uyu mushinga ubafasha guhuza urubyiruko bakarwigisha amahoro kuko ari rwo ruhanzwe amaso mu bihe bizaza. Yemeza ko kuba urubyiruko rwo mu Karere ruri kumwe kandi rwishimye bitanga icyizere kuko ibyo baganiriye babiganiriza bagenzi babo.
Agira ati: “Ibyo urubyiruko rwabonye hano bitandukanye n’ibyo babona iwabo, mu binyamakuru, imbuga nkoranyambaga cyane izikwirakwiza impuha n’ibindi, iyo bahuye rero ni imbarutso ikomeye ituma bajyana ubutumwa, bukagera kuri benshi kuko dukomeza gukorana tubatera imbaraga.”
Fr Ringuyeneza yemeza ko kuri ubu bari no kwiga ku buryo amakimbirane aterwa n’umuco yacika ahubwo bakifashisha amateka mu kubaka amahoro ndetse ko bigira hamwe uko barwanya amakimbirane ashingiye ku myaka.
Agira ati: “Hari amakimbirane akunze kubaho hagati y’urubyiruko n’abakuze bagasuzugurana bamwe bakumva ko abandi ntacyo babamarira, turigira hamwe uko ahubwo amakuru cyangwa imbaraga bafite bazihuza zigatanga umusaruro.”
Uyu Muyobozi yemeza ko guhura k’urubyiruko gutanga ishusho nziza kuko bituma urubyiruko rwahuguwe rugira uruhare mu kunyomoza amakuru atandukanye abiba urwango acicikana iwabo hagashyirwa imbere imvugo zubaka amahoro n’ibikorwa biyubaka.
Ndayiragije Reginas ukomoka mu gihugu cy’U Burundi ni umwe mu bayobozi InterPeace ufasha urubyiruko rwo mu Karere k’Ibiyaga Bigari rwanateguye aya mahugurwa, yemeza ko urubyiruko kuba ari rwo rwinshi ari umugisha ukwiye gukoreshwa mu kubaka ahazaza heza binyuze mu kubwizanya ukuri no guharanira impinduka.
Agira ati: “Twatangiye muri 1971 dukora ibikorwa bigamije kubungabunga amahoro, twigisha urubyiruko, tubigisha gukora ubuvugizi, tubigisha gukora ibikorwa byo guharanira amahoro n’ibiganiro bigamije kwigira ku byo abakuze bakoze iyo tuganiriye buri ruhande rubwizanya ukuri bikarangira habonetse icyo gukora.
Guhura k’urubyiruko rwo mu Karere bituma barushaho kumenya ibibahuza no kurwanya ibyabatandukanya, ubutumwa rero baba bakuye hano babusangiza abo basanze “
Kambogo Ildephonse Meya w’Akarere ka Rubavu ashima ibiganiro nk’Ibi bihuza urubyiruko rugamije kubaka amahoro kuko ngo bifasha muri Ibi bihe n’ibizaza.
Agira ati: “Kuba urubyiruko ruturutse mu bihugu duhana imbibi bahuriye Rubavu bishatse kuvuga ko aho bahisemo hari amahoro, ni uburyo bwo kugira ngo baganire kuri ubu no guharanira amahoro y’ahazaza, kuko iyo rukoreshejwe buhumyi rwishora mu ngeso mbi mu makosa.
Ikindi nabaganirije ku ruhare urubyiruko rwacu mu Rwanda rugira rwo gufasha mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage; na bo babishyizemo imbaraga iwabo byarushaho gutanga umusaruro ushimishije icyo tubasaba ni uko ubumenyi bakura mu biganiro bibahuza babusangiza n’abandi bukagera kuri benshi.”
Ibiganiro nk’ibi birahuriza hamwe urubyiruko rwo muri Uganda, Rwanda, n’uruvuye i Goma muri DRC rukora mu bikorwa byo kubaka amahoro muri kano Karere k’Ibiyaga Bigari.





