Rubavu: Inkuba yakubise inka ebyiri zirimo iya Girinka zihita zipfa
Mu mvura nke yagwaga mu ma saa munani z’igicamunsi zo ku wa 14 Gicurasi 2026, inkuba yakubise inka ebyiri zirimo iyatanzwe muri gahunda ya Girinka ya Habarugira Jean Bosco yari yarahawe umugore we Bazimaziki Olive, n’iya Nyiramanza yari yoroye, aho zari mu gikumba kimwe mu Mudugudu wa Kanyukiro, Akagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu.
Uwo muturage Habarugira Jean Bosco yabwiye Imvaho Nshya ko batunguwe n’uko izo nka zakubiswe n’inkuba mu mvura itari nyinshi. Ati: “Inka yanjye yari ifite umutavu w’ibyumweru 3, n’iy’umuturanyi ifite undi, iy’undi muturanyi yahakaga. Inkuba yishe izo 2 iyahakaga irarusimbuka. Naguye mu gihombo gikomeye cyane kuko iyo nka bampaga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bayihaye umugore wanjye muri gahunda ya Girinka, twari tuyimaranye imyaka 6 ikamwa litiro 10 ku munsi, nkagurisha 5 aho litiro 1 bampaga amafaranga 260 y’u Rwanda, litilo 5 zisigaye amwe tukayaha abana, indi agatavu kayo kari kamaze ibyumweru 3 kakayanywa.”
Avuga ko iyi nka yari ifitiye akamaro gakomeye cyane umuryango we kuko nyuma yo kwitura iyo yabyaye bwa mbere, iyakurikiyeho yarayigurishije yongeraho amafaranga make yakuraga mu kazi yakoraga yubaka inzu kuko yabaga mu nzu mbi, atura heza.
Iya 3 ayigurisha mu gihe cy’icyorezo cya COVID 19 akazi yakoraga gahagaze, ayo akuyemo amutungira umuryango, icyo cyorezo kirangira adasabirije. Ati: “Iyo nayirebaga nashimaga cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame wankuye mu bworo akangira umworozi, abana bakanywa amata, ifumbire ikaboneka nkeza, none aka gatavu isize sinzi niba kazakura kuko nta mata yandi nakabonera n’amafaranga yo kukabonera igikoma yangora.’’
Yongeyeho ati: “Ndasaba ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’aborozi bagenzi bacu twe twagushije iri shyano, kudufata mu mugongo, byaba ngombwa tugashumbushwa igicaniro perezida Kagame yanshaniye ntikizime.”
Uhagarariye aborozi b’inka mu Murenge wa Rugerero, Ndabarinze Bukambiza Emmanuel, yahamirije Imvaho Nshya ayo makuru, anizeza abaturage bagize ibyago ko agiye kuvugana na bagenzi be bakabashumbusha. Ati” “Ntitwabura kubashumbusha bagize ibyago. Twarabibonye mu Ntara y’Iburasirazuba vuba aha ubwo inkuba nanone yicaga inka n’intama z’umworozi, aho aborozi bagenzi bacu batanze urugero rwiza bakamushumbusha, tukabibona bikaduha isomo rikomeye cyane ryo kugobokana.”
Arakomeza ati: “Natwe rero turi abagabo nyabagabo. Tugiye kubiganiraho kuko natwe ikituranga cya mbere ni ubufatanye, iyo habaye ikibazo nk’icyo turatabarana cyane. Urumva rero ko Perezida wa Repubulika, kimwe n’uwari wagerageje kuyihahira, bakagira biriya byago, kandi turi aborozi, ntitwabireka ngo biherere iyo. Tugiye kubikora tudategereje ngo Leta izabikora kuko Leta ya mbere ni twe abaturage.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette yihanganishije aba baturage bagize ibi byago avuga ko yizeye ko mu muco mwiza usanzwe uranga Abanyarugerero wo gutabarana, bazashumbushwa.
Uwo muyobozi yavuze ko inka zakubiswe n’inkuba bazihambye bityo yihanangiriza abaturage kwirinda kuzitaburura ngo bazirye kuko byabagiraho ingaruka mbi. Yagize ati: “Inka zishwe n’inkuba twahise tuzihamba, tugasaba abaturage ko hatagira uhindukira ngo azitaburure, azirye cyangwa abe yagira uwo azigurusha kuko bibujijwe.’’