Rubavu: Abasirikare n’abapolisi basoje amahugurwa ku mutekano wo mu mazi

Rubavu: Abasirikare n’abapolisi basoje amahugurwa ku mutekano wo mu mazi

Ejo ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, abapolisi 14 n’abasirikare bane bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa yaberaga mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu, ajyanye no gukoresha ubwato, gusaka no gufatira ibifitanye isano n’icyaha.

Ni amahugurwa bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri, yateguwe ku bufatanye n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa (UNITAR).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yashimiye abasoje amahugurwa ubwitange n’umurava bagaragaje ari nabyo byatumye barangiza neza amasomo bigaga azabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo zo gucunga umutekano wo mu mazi babikora kinyamwuga.  

Yagize ati:  “Uko Isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga ni ko n’ibibazo by’umutekano muke bigenda byiyongera. Muzahura n’ibibazo bitandukanye mu kazi ko kubungabunga umutekano wo mu mazi, ariko bitewe n’ubumenyi mwungutse mwitezweho kuzagira icyo muhindura.”

Yongeyeho ko aya mahugurwa ashimangira umuhati wa Polisi y’u Rwanda mu kubaka no kongerera ubushobozi abashinzwe umutekano wo mu mazi kugira ngo umutekano w’abaturage bayakoresha urusheho kubungabungwa.

Amafoto: RNP

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14