Rubavu: Banze kwishyura amazi meza basubira ku birohwa batishyura

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
Image
Umugezi wa Nyabisazi ni ho abaturage bamesera bakanavomano

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Bikombe, Umurenge wa Nyakiriba, mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe babayeho mu buzima bugoranye nyuma yo gusubira kuvoma mu mugezi wa Nyabisazi, nyuma yo kureka gukoresha ivomo ribaha amazi meza banga kwishyura amafaranga 20 ku ijerekani.

Nubwo bari barahawe ivomo ritanga amazi atunganyije, abaturage bamwe barivuzeho bavuga ko kubura ubushobozi bwo kwishyura amazi ari byo byatumye baritererana, bituma n’uwacuruzaga amazi ku ivomo ahagarika imirimo ye kubera kubura abakiriya.

Umwe mu baturage bo muri Nyakibande, yagize ati:“Amazi ku ivomo twari tuyafite, ariko ikibazo cyabaye amafaranga. Abenshi muri twe nta bushobozi bwo kuyagura twari dufite, duhitamo kujya kuvoma mu mugezi wa Nyabisazi. Ubu amazi dukoresha si meza, ariko ni ubuntu. Icyo dusaba ni uko badutekerezaho, bakadufasha kongera kubona amazi meza atishyuzwa cyangwa bakadukorera igiciro gito.”

Abaturage bavuga ko gukoresha amazi y’umugezi bibateza ibibazo byinshi, kuko utemba mu misozi ukanyuramo ibyondo n’imyanda. Mu bihe by’imvura, ngo amazi y’umugezi aba menshi, ndetse hari igihe abana bajya kuvoma bakagwirwa n’amazi, ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Undi yagize ati: “Mu mudugudu wacu nta vomo, kandi iriri mu yindi miduudu bisaba kwambuka umuhanda wa kaburimbo, tugira impungenge rero ko abana bacu babagonga, kuba dukoresha amzi atemba na yo aba menshi mu bihe by’imvura biduteza indwara z’umwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco, yemeza ko iki kibazo ubuyobozi bukizi neza kandi ko cyamaze gushyikirizwa inzego bireba kugira ngo hashakishwe igisubizo kirambye.

Yagize ati: “Ni ikibazo cyagaragaye koko muri Nyakibande. Twamaze kukigeza ku nzego bireba, kandi mu minsi ya vuba turizera ko hazaboneka igisubizo kirambye. Harimo kurebwa uko ivomo ryasenyutse ryasubizwaho, ndetse tugakora n’ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bamenye agaciro k’amazi meza.”

Eng. Mwambutsa Celestin, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, yemeza ko icyo kibazo bakizi kandi amazi bayahawe ahubwo bo ntibashake kuyoboka ivomo bari bahawe.  

Yagize ati : “Ni byo, Umudugudu wa Nyakibande nta mazi ufite ubu ariko ntabwo twavuga ko batigeze bayahabwa. Bari barahawe ivomo, ariko bamwe batagura amazi bagahitamo kuvoma mu migezi. Uwavomeshaga abonye nta bakiriya ahitamo kugenda. Ubu iri vomo ryangijwe n’abantu bataramenyekana batwaye ibikoresho byose.”

Akomeza avuga ko bagiye kuganira n’ubuyobozi bw’Umurenge turebe uburyo ryasanwa, kandi bakore ubukangurambaga kugira ngo abaturage bamenye ko gukoresha amazi mabi ari ukwishyira mu kaga.

Kugeza ubu abaturage barasaba ko hashyirwaho uburyo bubafasha kubona amazi meza mu buryo buboroheye, kuko gukoresha amazi yo mu migezi bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga, kandi abana babo bakomeza guhura n’ingaruka ziterwa n’amazi yanduye.

Muri Nyabisazi ni ho abaturage bayobotse buitwaje kubura ubwishyu bw’amavomo
Ivomo ryo muri Nyakibambe ryaratereranywe birangira bayoboka Nyabisazi
Abo baturage baturanye n’ikigega cy’amazi meza, cyayoboraga amazi mu ivomo ryasenywe
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 16, 2025
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE