Rubavu: Bateshejwe bagiye gusahura ikamyo yakoze impanuka yikoreye inzoga

Rubavu: Bateshejwe bagiye gusahura ikamyo yakoze impanuka yikoreye inzoga

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, mu masaha ya mu gitondo, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka y’ikamyo yari yikoreye inzoga, abaturage bashaka gusahura biba amacupa abandi bashaka kunywa inzoga zarimo.

Polisi y’u Rwanda yanenze abaturage basahura imodoka zikora impanuka, basabwa kwirinda ayo makosa kuko ari icyaha ndetse bikaba binyuranye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.

Imodoka yakoze impanuka yari itwaye ibinyobwa bisembuye by’uruganda rwa Bralirwa gusa impanuka ikaba yatewe n’ikibazo cya Tekenike cy’imodoka ubwayo nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba (SP) Bonavanture Tuyizere Karekezi.

SP Karekezi yabwiye Imvaho Nshya ko igice cy’inyuma cyarimo imizigo cyacomotse kikagwa hasi mu muhanda bityo ibinyobwa byari bipakiye bikameneka.

Ati: “Biragaragara ko iyi mpanuka yatewe n’ikibazo ‘tekinike’ cy’imodoka yari itwaye ibinyobwa bya Bralirwa. Trailer (igice cy’inyuma cyari gipakiye) y’inyuma yacomotse, igwa hasi mu muhanda, bityo ibinyobwa byari bipakiye birameneka. Nta muntu wapfuye cyangwa wa komeretse muri iyo mpanuka”.

Yakomeje agira ati: “Nubwo hari abaturage benshi bari bahuruye aho impanuka yabereye, Polisi yahise ihagera vuba, kandi nta muturage wabashije gusahura inzoga.”

Bamwe mu bari bahari n’amashusho yakwirakwishijwe ku mbuga Nkoranyambaga bagaragaje ko hari abashatse kwiba amacupa ndetse n’inzoga zari zitwawe n’iyo modoka gusa bagateshwa na Polisi.

Kuba atari ubwa mbere kandi abaturage bo mu Murenge wa Nyakiliba by’umwihariko, bagaragaje ugushaka gusahura imodoka yakoze impanuka , SP Karekezi asanga ari umuco mubi yemeza ko ari ugusonga uwahuye n’impanuka no kubura ubumuntu.

Ati: “Abaturage barasabwa kwirinda gushaka gusahura cyangwa kwiba ibintu by’umuntu wagize impanuka. Ibi ni igikorwa cy’ubujura gihanwa n’amategeko, kandi kikaba kirushaho gukomeretsa uwahuye n’ikibazo aho kumufasha. Gufasha umuntu wahuye n’impanuka aho kumusonga ni ikimenyetso cy’ubumuntu n’umuco Nyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Turashishikariza buri wese gutanga amakuru no gutabara mu gihe habaye impanuka, kandi tugakomeza gufatanya mu kubungabunga umutekano n’ituze mu gihugu. Iki ni igihe cy’ubufatanye, aho buri muturage agomba kumva ko ari inshingano gufasha, atari ukwikungahaza mu byago by’abandi.”

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiliba mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024.

Polisi yatesheje abaturage bashakaga gusahura inzoga zamenetse mu muhanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14