Rubavu: Babiri bafungiye kwiba mazutu mu modoka yari yakoze impanuka

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu Karere ka Rubavu, hafungiye Niyonkuru Shafi w’imyaka 22 wo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe na Mbonimpaye Vincent w’imyaka 29, wo mu mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, bakurikiranyweho kwiba mazutu y’imodoka yari yakoze impanuka.

Umuturage wari aho byabereye yabwiye Imvaho Nshya ko imodoka ifite pulake RE 108 H ya Kampani yitwa MC Trust yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu wa Rubavu, yari itwawe na Niyonkuru Shafi wo mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, yageze ahitwa Pfunda ikabura feri, igata umuhanda ikagwa.

Ati: Ku bw’amahirwe umushoferi wari uyitwaye ntacyo yabaye, ahubwo yahamagaye uriya Mbonimpaye Vincent, bashobora kuba bari baziranye, avoma Litiro 60 za mazutu muri iyo modoka yari atwaye, Mbonimpaye amuha amafaranga 69 000, bombi bafatirwa mu cyuho na Polisi batabwa muri yombi.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yabwiye Imvaho Nshya ko iyi modoka yari ipakiye ibicuruzwa ibivanye i Kigali ibijyanye i Rubavu, ikorera impanuka mu Mudugudu wa Bisamaza, Akagari ka Muhira  bitewe no kubura feri, iragwa.

Ati: “Umushoferi yavuyemo atangira kuvoma mazutu ayigurisha n’uwitwa Mbonimpaye Vincent amuha litiro 60 ku mafaranga 69.000 bombi barafatwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero.’’

Yasabye abantu kwirinda ubujura nka buriya kuko umushoferi wizewe n’abamuhaye akazi ngo abakorere, gukora nka biriya akavoma mazutu akayigurisha mu gihe imodoka yari ikoze impanuka akagira amahirwe akarokoka atari ubunyangamugayo.

Ati: “Biriya rwose si indagagaciro zituranga nk’Abanyarwanda ni yo mpamvu bombi batawe muri yombi. Umuntu akwiye kurinda ibyo ashinzwe aho kubisahura, ugura nka biriya na we akamenya ko ari icyaha aba akora gihanwa n’amategeko. Ibindi bizagaragazwa n’iperereza.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE