Rubavu: Abitewe n’ubusinzi umugabo yatwitse inzu ye n’iy’umupangayi we

Rubavu: Abitewe n’ubusinzi umugabo yatwitse inzu ye n’iy’umupangayi we

Umuturage witwa Nshimiyimana Emmanuel, wo mu Mudugudu wa Ngugu, mu Kagari ka Byahi, mu Murenge wa Rubavu, yatwitse inzu yabanagamo n’uwo bashakanye biturutse ku ntonganya bagiranaga zikomoka ku businzi bwe.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Nshimiyimana Emmanuel yitwikira inzu bivuye ku busizi n’amakimbirane yari afitanye n’umugore nk’uko abyivugira.

Umugore we ahamya ko Nshimiyimana yakoze ibi, abitewe no kunywa ibisindisha, icyakora akavuga ko n’ubusanzwe bari babanye mu makimbirane ariko yaje gusemburwa n’ibyo yanyoye umunsi wose, muri iyo minsi bakaba batari baherutse no gukimbirana ku buryo yari gutwika inzu n’ibiyirimo.

Umugore we yagize ati: “Ejo yirirwanye n’abantu ari kunywa, njyewe mbona aje ashaka amakimbirane, ndamuhunga, njya kurara ku muvandimwe wanjye n’abana, turigendera kuko n’imfunguzo ni we wari uzifite, mbona ashaka amahane.”

Ibyo byatunguye abaturanyi babo icyakora bashima inzego z’umutekano zahise zihagera zigatabara, umuriro ukazimywa ubwo batabazaga.

Uzabaraho Steven yagize ati: “Habanje kubaho intonganya kare ariko bigaragara ko yasinze umugore arahunga. Umugabo yabanje akuraho ibintu hariya ku rupangu, hanyuma mu gihe cy’umugoroba umugabo yagarutse ari kumenagura ibirahure, avuga cyane. Nyuma y’aho twari turyamye twumva umuriro uratse mu nzu, njya kureba Polisi, ni njye watabaje.”

Undi yagize ati: “Ntabwo tujya tumenya ibyo bapfa kuko uba ubona bitanakabije, ariko uyu munsi byagaragaye ko bikomeye, kwitwikira inzu ntabwo byoroshye, nk’abaturanyi babo biduhaye isomo ni ukujya dufatiranya mu gihe abantu babanye nabi, tukabivuga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise, yatangaje ko impamvu yateye Nshimiyimana kwitwikira inzu ye ari ubusinzi, kandi ko yatawe muri yombi.

Yagize ati: “Ni ubusinzi, arafunze ari kubazwa, amakimbirane yabo amaze iminsi, ntabwo ari ibintu byaje uyu munsi.”

Iyo nzu Nshimiyimana yatwitse, bivugwa ko yari iyabo bwite, ikaba yari yaraguzwe amafaranga arenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Harerimana yasabye abaturage muri rusange kugendera kure  ibikorwa nk’ibyo, ahari amakimbirane bakajaya batanga amakuru.

Ibyari mu nzu byakongotse
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Lg

ikibi nuko yaliguhiramo umuntu naho inzu yiguriye amafaranga ye !! babe gusa batayijimije maze urebe ko kubona indi icyuya kitazaza byamunanira akajya araraguza iyonjiji

Bizimana

Ubwo yarahaze ibimurimo nibimuvamo nibwo aramenya agaciro kiriyanzuyee🤔🤔🤔

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14