Rubavu: Abakoresha  Umuhanda Kabuhanga–Rubavu bavuga ko udindiza iterambere

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu baturage n’abakoresha ibinyabiziga bo mu Murenge wa Kanzenze n’utundi duce duturanye barasaba ko umuhanda Kabuhanga–Rubavu wubakwa, kuko ubateza igihombo, cyane abahinzi n’abatwara abagenzi, bikabaviramo igihombo n’idindira ry’iterambere.

Ni umuhanda ureshya na kilometero 22,6, uva ahitwa Kabuhanga-Busasamana-Cyanzarwe-Muhato ukagera mu mujyi wa Rubavu, ibice bikunze  kweramo imyaka inyuranye, harimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibitunguru, aha rero ngo bituma umusaruro wabo uhera mu mayira kuko  n’abafite ibinyabiziga biganyira kujya muri ibyo bice.

Mukasafari Margueritte, umwe mu bahinzi  b’imboga, avuga ko bahura n’igihombo kubera ko mu bihe by’imvura nta modoka ipfa kujya muri kariya gace, kuko umuhanda hari ahaba huzuyemo ibinogo n’amabuye ashinyitse

Yagize ati: “Njye ndi umuhinzi wa karoti, beterave n’inyanya, ariko iyo imvura yaguye, imodoka ntizibasha kugera iwacu. Umusaruro wanjye wangirikira mu murima kuko kuwugeza ku isoko ku mutwe aba ari ikibazo, ibi bituma n’abaguzi bampenda. Hari ubwo nibura njyana agasashi rimwe nteze moto, ariko nabwo ntabwo nkuramo ayo nari nashoye”.

Bizimana Eraste ni umuhinzi w’ibirayi mu Murenge wa Kanzenze we avuga ko kuba umuhanda utagendeka bimuteza igihombo

Yagize ati: “Kubera ko uyu muhanda za fuso zinubira kuhaza usanga biduteza igihombo, kuko bamwe baba batinya ko imodoka zabo zangirika, n’uwemeye kuza araguhenda, twifuza ko uyu muhanda Kabuhanga –Rubavu washyirwamo kaburimbo.”

Bamwe mu bagenzi bo bavuga ko umuhanda uramutse ukozwe hashyirwamo imodoka zitwara abagenzi ,ibiciro bikagabanyuka kuko kugera mu mujyi wa Rubavu batega moto nabwo ku giciro bumva kibagora, nk’uko Uzayisenga abivuga.

Yagize ati: “Iyo nshatse kugera mu mujyi ntega moto, kandi nabwo ino haza nkeya cyane, abenshi uretse n’abafite imodoka usanga batinya kuza muri aka gace, kubera gutinya ko zakwangirika, twifuza ko tugira umuhanda urimo kaburimbo, kandi aka gace rwose ni ko kagemurira umujyi wa Rubavu ibiribwa binyuranye.”

Umuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi gusa ngo biteganyijwe ko uzubakwa nyuma  y’imyaka 3, kuko hari ahagikorwa indi mihanda muri kariya karere, gusa agasaba abaturage gutegereza bihanganye.

Yagize ati: “Turateganya ko uyu muhanda uzubakwa neza, gahunda ikaba iri imbere mu gihe cy’imyaka 3,  bityo ukazabafasha koroshya ubwikorezi bw’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’abafite ibinyabiziga  bazaba babitwarira mu muhanda mwiza byoroshye ingendo n’igiciro ku bagenzi.”

 Umuhanda Kabuhanga-Busasamana –Cyanzarwe -Muhato uri mu mihanda iri mu igenamigambi ry’Akarere ka Rubavu, uramutse wubatswe wakoroshya ingendo ukagabanya igihombo ku bahinzi cyane cyane abo mu bice bya Cyanzarwe  na Busasamana beza ibitunguru byinshi n’indi myaka.

Umuhanda Kabuhanga -Busamana ukeneye gukorwa neza ukaba nyabagendwa
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 30, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE