RPF yamaganye ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono mu Rwanda

RPF yamaganye ibirori byo kwimika Umutware w’Abakono mu Rwanda

Ubutumwa bugenewe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bujyanye no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, buramagana ibirori byiswe ibyo kwimika Umutware w’Abakono.

Ni itangazo ry’Ubunyamabanga bw’Umuryango FPR Inkotanyi ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023. 

Ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi bwibukije abanyamuryango bawo ko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano ya buri wese. 

Buvuga ko ngo n’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe. 

Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu Murenge wa Kinigi, mu Karere ka Musanze, ku italiki ya 9 Nyakanga 2023. 

Iri tangazo rigira riti “Ibirori nk’ibi ntabwo ari urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose. 

Imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka kandi abanyamuryango babigizemo uruhare”. 

Umuryango FPR-Inkotanyi usaba buri munyamuryango wese kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe.

Uti “Buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi ntacyamagane ngo yitandukanye nacyo, cyangwa akagihishira. 

Abanyamuryango barasabwa gushyigikira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza guha urubyiruko icyizere cy’ejo hazaza mu gihugu Abanyarwanda babanyemo neza”.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Nzabandora

Ubu se ibi byabaye inzego z’ubuyobozi ziri he? Harebwe niba nta wo mu z’ibanze waba aratumiwe akaba yaranitabiriye ibyo birori. Ni ukuba maso.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48